Umuhanzi Cyusa Ibrahim wubakiye umuziki kuri gakondo y’Abanyarwanda, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise "Wa munsi wageze" yo gufasha Abanyarwanda mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa Kane tariki 7 Mata 2022 ni bwo hatangira icyumweru cy'icyunamo ndetse n'ibindi bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni inshuro ya gatatu igihe cyo kwibuka kigeze u Rwanda n'Isi biri ku rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda
n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe), iherutse gutangaza ko "Bitewe n'uko
igihugu kikiri mu bihe bidasanzwe byo kwirinda Covid-19, muri gahunda zo #Kwibuka28 uyu mwaka ntabwo hazabaho urugendo rwo kwibuka #WalkToRemember. Umugoroba wo
kwibuka nawo uzabera muri studio za Televiziyo Rwanda."
Ibikorwa byo Kwibuka mu minsi 100
bizarangwa no Kwibuka ahiciwe Abatutsi muri Jenoside, gushyingura mu cyubahiro
cyangwa kwimura imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura inzibutso za
Jenoside n'ibindi bikorwa bigamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe
Abatutsi.
Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda
kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Cyusa Ibrahim yasohoye indirimbo yise “Wa munsi wageze”,
aho yishyize mu mwanya w’umubyeyi ubarira umwana we bimwe mu byaranze Jenoside yakorewe
Abatutsi mu mwaka w’1994.
Cyusa yabwiye INYARWANDA ko yakoze
iyi ndirimbo mu rwego rwo gushishikariza abakiri bato kwitabira ibikorwa byo
kwibuka, kubera ko bizabafasha guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Ati “[...] Ni indirimbo nahimbye ndikubwira
cyane cyane urubyiruko y'uko bakwiriye gukomeza bibuka kuko ari bwo buryo buzatuma
Jenoside itazagaruka ukundi.”
“Mbabwira ko atari uburyo bw'inzika
cyangwa se umujindiro cyangwa se kurakarira abatwiciye ngo ujye umureba wumve
mwarwana, ahubwo ari uburyo bwo kuzirikana, ko icyo ikintu cyabaye kandi ko
kidakwiriye gusubira ukundi. Ni indirimbo nahimbye ari nk'umubyeyi uri kubwira
umwana we utarabonye ibyabaye muri Jenoside.”
Uretse mu Rwanda, tariki 7 Mata buri
mwaka ni umunsi Isi yose izirikana Jenoside yakorewe abatutsi nk’uko byemejwe
n'Umuryango w'Abibumbye.
Tariki ya 7 Mata 2022 guhera saa tatu za mu gitondo, gutangiza icyumweru cy'icyunamo bizabera mu Midugudu yose, ku rwego rw'Akarere icyumweru cy'icyunamo kizatangirira ku rwibutso rwa buri Karere, ku rwego rw'igihugu kizatangirira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Cyusa Ibrahim yasohoye amashusho y’indirimbo ye yo Kwibuka yise “Wa munsi wageze”
Cyusa yavuze ko yakoze iyi ndirimbo
mu rwego rwo gukangurira abakiri bato guharanira kumenya amateka yagejeje u
Rwanda mu icuraburindi
TANGA IGITECYEREZO