RFL
Kigali

MU MAFOTO 30:Ihere ijisho Chloe Bailey umuhanzikazi ufashwa na Beyonce ukomeje gukoresha ikimero cye mu kwigarurira abafana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:2/04/2022 0:10
2


Chloe Bailey, umuhanzikazi ufashwa na Beyonce uhagaze neza mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akomeje kwifashisha ikimero cye mu kwigarurira abafana benshi.



Chloe Bailey, umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime n'umubyinnyi wabigize umwuga, ni umwe mu bakobwa bakiri bato bahagaze neza mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe za America. Yatangiye gukina filime muri 2003 ubwo yagaragaye bwa mbere muyitwa Fighting Tempetations yakinanye na Beyonce hamwe na Cuban Gooding Jr. Yakomeje umwuga wo gukina filime kugeza muri 2012 ubwo yinjiraga mu muziki bya kinyamwuga we n'umuvandimwe we witwa Halle Bailey, bakora itsinda bise 'Chloe x Halle'.

Kuva muri 2012, Chloe Bailey afatanije n'umuvandimwe we Halle Bailey bagiye basohora indirimbo zakanyujijeho kugeza muri 2016 ubwo Beyonce yabinjizaga muri Roc Nation y'umugabo we Jay Z, anatangaza ko agiye kubafasha kugeza kure ibihangano byabo. Iki gihe iri tsinda ryatangiye kumenyekana cyane bitewe n’uko Beyonce yabamenyekanishije, akabajyana mu bitaramo byazengurutse isi yise 'On The Run Tour II'. N’ubwo iri tsinda rigizwe n'abavandimwe babiri, Chloe Bailey niwe wigaruriye imitima ya benshi bitewe n'uburanga bwe.

Chloe Bailey ari kumwe n'umuvandimwe we Halle Bailey bafitanye itsinda rya Chloe x Halle.

Ikinyamakuru Hollywood Life cyatangaje ko Chloe Bailey akunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'imyitwarire ye ahagaragariza, irimo nko kugaragaza amafoto y'imiterere ye no gushyira hanze amashusho areshya abagabo. Hollywood Life ivuga ko uyu muhanzikazi w'imyaka 23, ari mu bakobwa bakomeje gukoresha imiterere yabo bakurura abafana.

Chloe Bailey kandi azwiho kuba yaravuze ko abifata nk'ikintu gikomeye kuba Imana yaramuhaye uburanga, ariyo mpamvu abukoresha mu rwego rwo kugeza kure ibikorwa bye. Ubwo hatangwaga ibihembo  bya BET Awards 2021, Chloe yabajijjwe icyo atekereza ku kuba benshi bamwinubira ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'amafoto ahashyira, maze asubiza ati'Mbona ari ikintu gikomeye kuba Imana yarampaye uburanga, ese kuki ntabukoresha mu gukabya inzozi zanjye?''.

Itsinda rya Chloe x Halle riri kumwe na Beyonce ubafasha hamwe n'umugabo we Jay Z

Mu mafoto 30 akurikira irebere uburanga bwa Chloe Bailey, umuhanzikazi ufashwa na Beyonce ukomeje gukoresha ikimero cye mu kwigarurira abafana:













































TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nyoni2 years ago
    Birababaje disi
  • Ozil2 years ago
    Ararenze





Inyarwanda BACKGROUND