Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na Minisiteri ya Siporo bemeje ko umunya-Espagne, Carlos Ferrer ariwe ugomba gutoza ikipe y’igihugu Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere, nta kwicara cyangwa ngo aryame asinzire abanyarwanda iryinyo riri ku rindi.
Ni umutoza
utarakiriwe neza na rubanda, cyane cyane bikaba byaragaragariye ku mbuga
nkoranyambaga aho wabonaga batamwishimiye ndetse batanyuzwe n’icyemezo cy’abareberera
ikipe y’igihugu kuko nta bigwi afite mu mwuga wo gutoza, bagahamya ko aje gushakira
CV ku Banyarwanda.
Carlos
Ferrer utarigeze atoza ikipe y’igihugu n’imwe nkuru (Kuko yatoje Khazakstan y’abatarengeje
imyaka 17) afite akazi katoroshye ko gukora ibikorwa byemeza Abanyarwanda
bamupinze ataratangira akazi mu Amavubi.
Tariki
ya 29 Werurwe, nibwo FERWAFA yatangaje ko yahaye amasezerano y’umwaka umwe
umunya-Espagne Carlos Ferrer nk’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi.
Uretse
kuba nta bigwig afite mu mwuga w’ubutoza, icyashenguye imitima y’Abanyarwanda
ni uko uyu mugabo yari ahanganiye umwanya n’abatoza batandukanye kandi bafite amateka
akomeye muri ruhago ku Isi, barimo Alain Giresse, Constantine n’abandi.
Mu
rwego guhinyuza abanenze umutoza Carlos Ferrer ataratangira akazi, Dore ibintu
5 byihutirwa akwiye gukorera Amavubi akigarurira imitima y’Abanyarwanda.
5.
Kugarurira icyizere n’ibyishimo Abanyarwanda ku ikipe y’igihugu Amavubi
Umubare
munini w’Abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru bamaze gucika ku kibuga kureba
umukino ikipe y’igihugu yakinnye kuko bavuga ko umusaruro uvamo bawumenya mbere
yuko ikina kuko aribyo yabamenyereje, bavuga ko iyo Amavubi adatsinzwe, akora
agashya akanganya.
Kuba
nta bakinnyi b’interamatsiko bakurura abafana ku kibuga, biri mu byabaciye ku
kibuga bakavuga ko bazasubira ku kibuga ari uko hakozwe impinduka zigaragara
zibagarurira ibyishimo.
Ntabwo
Amavubi agifitiwe icyizere n’Abanyarwanda kuko cyayoyotse igihe ikipe y’igihugu
yabaga insina ngufi mu karere, ku buryo buri gihugu cyose kiyicaho amakoma.
Ni
akazi katoroshye umutoza mushya w’ikipe y’igihugu afite ko gutsinda,
akagarurira icyizere Abanyarwanda n’abari bacitse ku kibuga bakagaruka gusarura
ibyishimo.
Intsinzi
ya Amavubi nicyo kintu cyonyine gishobora kunga ubumwe bw’umutoza Carlos Ferrer
n’Abanyarwanda.
4.
Gukora impinduka zigaragara kandi zizana umusaruro mwiza mu Amavubi
Carlos
Ferrer niba ashaka umusaruro mwiza no kubaka ibigwi mu Amavubi, akajya imbizi n’Abanyarwanda,
agomba gukora impinduka mu ihamagarwa ry’abakinnyi b’ikipe y’igihugu, akazajya
ahamagara umukinnyi ushoboye mu kibuga aho kugendera ku izina.
Ikindi
uyu mutoza asabwa gukora ni ukubaka imikinire ihamye y’ikipe y’igihugu ku buryo
ikipe igira umwihariko ikagira imikinire yihariye itanga intsinzi n’ibyishimo.
3.
Gushaka no kuzana mu ikipe y’igihugu Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bafite
amaraso y’Abanyarwanda
Imyaka
ishize ari myinshi Abanyarwanda basaba ko buri mukinnyi wese ufite aho ahuriye
n’u Rwanda, hashakwa uburyo yaganirizwa akaza gufatanya n’abandi guharanira
ishema ry’igihugu no ku cyubakira amateka muri ruhago.
Umutoza
Carlos arasabwa kugenzura ahakina umunyarwanda hose ku Isi, buri cyiciro, arebe
umukinnyi wagira icyo afasha Amavubi, aganirizwe ku buryo hatanga umusanzu we
mu ikipe y’igihugu.
Gushaka
no kuzana abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, ukongeraho abakina imbere mu
gihugu batoranyijwe nta marangamutima bizatanga umusaruro ugaragarira buri
wese.
2. Kugeza byibura Amavubi muri ½ cya CHAN 2022
Amateka
akomeye ikipe y’igihugu Amavubi ifite mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika
gikinwa n’abakinnyi bakina imbere muri shampiyona ‘CHAN’ ni ukugera muri ¼,
Amavubi yabikoze inshuro ebyiri mu 2016 i Kigali na 2021 muri Cameroun.
Umutoza
Carlos arasabwa gukora ibishoboka byose mu mwka umwe w’amasezerano yahawe, agashaka
itike ya CHAN 2022 ndetse agakora ibitarakorwa n’umutoza wese watoje iyi kipe,
akayigeza muri ½ akagaragaza itandukaniro n’abandi banyuze i Kigali.
Nibimunanira
azaba ari inyuma y’ababashije kugeza iyi kipe muri ¼, ibyakozwe na Mashami
uheruka kwirukanwa mu Amavubi.
1.
Kujyana Amavubi muri CAN aherukamo mu 2004
Urubanza
rw’ibanze rureba umutoza Carlos ni ugufasha ikipe y’igihugu gusubira muri CAN baherukamo
mu myaka 18 ishize, nabikora wenda ibindi ntabikore neza, yakwiyongerera
icyizere cyo kongererwa amasezerano yo gutoza Amavubi.
Buri
mutoza wese uhawe inshingano zo gutoza Amavubi, aba yitezweho gukora ibishoboka
byose agafasha ikipe y’igihugu kubona itike yo kujya muri CAN, ariko
bikarangira batsinzwe igeragezwa.
Carlos
arasabwa kwiga kare amayeri yose n’ubwenge azakoresha agafasha Amavubi kuzabona
itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN 2023’ izabera muri Cote d’Ivoire.
TANGA IGITECYEREZO