Bitandukanye n’andi marushanwa abera mu Rwanda aho uwatsinze bamuha urubaho rwanditseho “Pass”, muri Mister Rwanda 2022 abasore batsinze bahawe ingabo n’icumu nk’ikimenyetso cy’uko bahize abandi ku rugamba bari bariho.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu
tariki 25 Werurwe 2022, kuri Dereva Hotel mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, habereye ijonjora rya mbere ryo gushaka abasore baserukira Uburasirazuba muri
Mister Rwanda iri kuba ku nshuro ya mbere.
Abasore 67 nibo biyandikishije mu
Burasirazuba, ariko 14 nibo bageze ahabereye ijonjora. Ni mu gihe Akanama
Nkemurampaka kemeje ko abasore batanu (5) ari bo bagera mu kindi cyiciro.
Abasore bakomeje ni Rukundo Dismas
[Nimero 9], Gatsinzi Didier [Nimero 16], Mutangana Francis [Nimero 11], Mugisha
Faustin [Nimero 27] ndetse na Ngiruwonsanga Regis [Nimero 5].
Abasore babashije guhiga abandi
bahawe ingabo n’icumu nk’ikimenyetso cy’uko bahize abandi (Pass).
Ingabo n’icumu ni ibikoresho
byahabwaga umusore w’intoranywa wabaga agiye ku rugamba. Imanzi Ltd itegura
Mister Rwanda, yavuze ko bahisemo gutanga ingabo n’icumu ku basore bahize
abandi, “nk’ibikoresho by’urugamba rw’iterambere rye nk’umusore ndetse n’iterambere
ry’igihugu.”
Uretse guhabwa ingabo n’icumu, aba
basore baserutse mu mishanana buri wese abyina, Kinyarwanda mu rwego rwo
kugaragaza umuco w’u Rwanda.
Akanama Nkemurampaka kazifashishwa mu
rugendo rw’amajonjora kagizwe na Aissa Cyiza, Sunday Justin ndetse na Sebudwege Chear.
Nyuma yo kuva mu Ntara y’Uburasirazuba,
iki gikorwa kizakomeza kuri uyu wa 27 Werurwe 2022 mu Karere ka
Rubavu mu Burengerazuba, ku wa 29 Werurwe 2022 amajonjora azabera mu Karere ka
Huye mu Ntara y'Amajyepfo, amajonjora azarangirira mu Mujyi wa Kigali ku wa 30
Werurwe 2022.
AMAFOTO Y’ABASORE 5 BATSINDIYE GUSERUKIRA UBURASIRAZUBA MURI MISTER RWANDA
Rukundo Dismas [Nimero 9]
Gatsinzi Didier [Nimero 16]
Mutangana Francis [Nimero 11]
Mugisha Faustin [Nimero 27]
Ngiruwonsanga Regis [Nimero 5]
Abasore 5 batsindiye guserukira Intara y'Iburasirazuba muri Mister Rwanda 2022
Rukundo Dismas [Nimero 9] ari kumwe na Gatsinzi Didier [Nimero 16]
IHERE IJISHO UKO ABASORE 14 BIYEREKANYE MURI IRI RUSHANWA RYA MISTER RWANDA
">
TANGA IGITECYEREZO