Umuhanzi w’umuherwe Inetimi Timaya Odon uzwi nka Timaya waraye ageze i Kigali mu ijoro ryacyeye agasezeranya abanyarwanda igitaramo cy’umuriro, yagarutse ku cyamugejeje kuri za miliyari anagira inama zitandukanye abahanzi nyarwanda.
Timaya yageze i Kigali
mu masaha ya saa yine z’ijoro zo kuwa 23 Werurwe 2022 ahishura ko kimwe mu
bintu bitumye aza i Kigali harimo ubwiza bw’abanyarwandakazi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yakomoje ku mpamvu nyamukuru yamugize uwo ari we ahereye ku kuba yagira umuhanzi akorana nawe indirimbo mu Rwanda.
Yagize ati:”Umuhanzi wese twakorana wabinsaba
kandi agakomeza gusunika ngo bibe kuko burya guhozaho no gushakisha uko byagerwaho
ni byo bituma biba kandi burya amafaranga ni cyo kintu cya nyuma kiza mu bucuruzi
icya mbere ni umuhate.”
Timaya yongeye kugaruka ku cyatumye aba umuherwe
ati:”Gukomeza gushakisha uko byagerwaho nkakomeza nsunika cyane ni byo byangize
umuherwe. Ikindi kandi burya ntabwo uzaba uzi ururimi rw’iwanyu rwonyine ngo
wumve ko hari aho uzagera, abahanzi bafite gukoresha icyongereza cyane niba bifuza
kugira aho bagera.”
Mu byo Timaya yagiye avuga byose kandi yagiye atanga
ingero nko ku bijyanye no gukoresha icyongereza. Yagize ati: ”Njyewe natangiye ndirimba
mu rurimi gakondo rw’iwacu ariko igihe natangiye gukoresha icyongereza ibintu
byarahindutse cyane.”
Ku byerekeranye no guhatiriza cyangwa gushakisha uko icyo
wifuza cyagerwaho, yagize ati:” Nk'ubu Buju dufitanye indirimbo yitwa ‘Cold
Outside’ iri mu zigezweho, yari umufana wanjye ariko twarasangiye arandeshyareshya
birangira dukoze indirimbo.”
Okkama uri mu bahanzi b’ikiragano gishya bazanagaraga
ku rubyiniro rumwe na Timaya kuri uyu wa 25 Werurwe 2022 yagize ati: ”Mu gihe
gitambutse nagiye nkora semi live ariko kuri ubu nzakora live kandi nzazana
n'undi muhanzi urimo kuzamuka ntekereza ko bizanyura abazitabira.”
Umuhanzikazi Bwiza nawe yakomoje ku makuru yavugaga ko
yaba afitanye indirimbo na Timaya, ati: ”Nk'uko Timaya yabivuze umwegereye
birashoboka ko mwakorana ariko kugeza ubu nta mushinga w’indirimbo twari
dufitanye, kuba tugiye guhurira ku rubyiniro rero byo ni ibintu byanshimishije
cyane.”
Igitaramo cya Kigali Jazz Junction kiri mu bikomeye mu Rwanda, muri uyu mwaka wa 2022 kizabera kuri Canal Olympia aho Timaya, Okkama na Bwiza ari bo bahanzi bazazasusurutsa abazitabira iki gitaramo. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 10 000 Frw, 20 000 Rwf muri VIP na 350,000 Rwf ku meza y’abantu umunani harimo n’icyo kunywa.
Timaya n'umuhanzikazi Bwiza
Bamwe mu baterankunga ba Kigali Jazz Junction
Abahanzi nyarwanda Okkama na Bwiza bategerejwe ku rubyiniro kuri uyu wa gatanu
Timaya yasezeranije abanyarwanda igitaramo cy'umuriro
TANGA IGITECYEREZO