Umuziki wa Mani Martin wagarutse nyuma y’igihe wibwe n’abakiniragaho urusimbi

Imyidagaduro - 2022-03-10 15:15
Sangiza:

Umwanditsi:

Umuziki wa Mani Martin wagarutse nyuma y’igihe wibwe n’abakiniragaho urusimbi

Umuhanzi Mani Martin ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ibihangano bye bigarutse ku mbuga zose asanzwe acururizaho umuziki.

Ku wa 23 Gashyantare 2022, nibwo Mani Martin yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram atabaza umuhisi n’umugenzi, avuga ko shene ye ya Youtube n’izindi mbuga zirimo Spotify yizwe kandi ko atakibasha kubona ibihangano bye.

Uyu muhanzi yavuze ko konti ye ya Gmail yinjiriwe n’abantu bagatwara umuyoboro wa Youtube yacishagaho indirimbo ze. Martin yasobanuye ko binjiriye muri konti ye email (Gmail) ihuje n’umuyoboro we wa YouTube.

Nta ndirimbo n’imwe uyu muhanzi yashoboraga kubona. Abakoresha Youtube babonaga indirimbo z’uyu muhanzi ariko ziri ku zindi shene za Youtube.

Mani Martin yabwiye INYARWANDA ko kuva yabura ibihangano bye yitabaje abantu batandatukanye basanzwe bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga bamufasha kugarura ibihangano bye.

Avuga ko yishimiye kuba ibihangano bye byagarutse, ashima abamufashije. Ati “Nyuma y'igihe kitari gito abantu batabasha kubona music yanjye kuri YouTube nishimiye ko icyo kibazo cyabashije gukemuka."

Uyu muhanzi yavuze ko abari batwaye shene ye ya Youtube bayikiniyeho urusimbi bifashishije ifaranga rizwi nka Bitcoin, bituma hari ibihangano bye bikurwa kuri Youtube.

Ati “Gusa ku bw'ibikorwa bidahwitse uwari wayibye yayikoreyeho channel yatakaje abayikurikiraga benshi."

"Ndamenyesha abakunda ibikorwa byanjye bya music ko channel yagarutse nkaboneraho no kubasaba gukora subscribe kugira ngo twongere tube umuryango mugari kuri YouTube."

Uyu muhanzi yavuze ko indirimbo zakuwe kuri Youtube inyinshi ari iz’ibitaramo yagiye akora n’ibindi bya ‘Live’ yagiye ashyiraho. 

Avuga ko atakunze kumenya umubare w’aba-subscribers yari afite ariko atabuze abantu hafi ibihumbi umunani atakaze muri iki gihe yari amaze adafite umuyoboro we.

Bati “Buriya rero ntabwo umuntu ahora areba aba- subscribers buri gihe gusa ntihabuze nk’ibihumbi umunani bavuyeho. Kuko yashyiragaho amalive y’urusimbi burigihe. Videos zabuze nazo ni nyinshi cyane iz’ibitaramo nagiye nkora (Live Performances). "

Mani Martin yatangaje ko yongeye gutunga ibihangano bye nyuma y’igihe bwibwe n’abakiniyeho urusimbi 

Mani Martin avuga ko yatakaje aba-subscribers benshi, indirimbo nyinshi za Live zirasibwa 

MANI MARTIN YATANGAJE KO YONGEYE GUSUBIRANA IBIHANGANO BYE

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...