Sosiyete icuruza internet mu Rwanda, Mango 4G yahaye ishimwe umusifuzikazi w3’umunyarwanda, Mukansanga Salima Rhadia wakoze amateka yo kuba umugore wa mbere muri Afurika wasifuye igikombe cya Afurika cy’abagabo (CAN) cyabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 04 Werurwe 2022 ku cyicaro cya Mango 4G mu mujyi wa
Kigali, Salima Mukansanga yashyikirijwe ishimwe yagenewe n’iyi sosiyete kubera
guhesha ishema u Rwanda no kugaragariza Isi ko umugore aho ava akagera shoboye,
maze bamuha interineti ya Mango 4G idahagarara azakoresha umwaka wose (Amezi
12).
Nyuma
yo guhabwa iri shimwe, Salima yashimiye cyane Mango 4G kuba yaramutekerejeho
ndetse igaha agaciro ibikorwa yakoze, yongera kwibutsa ko umugore ashoboye.
Yagize
ati”Ndabashimiye cyane Mango 4G kuba yarantekerejeho, igaha agaciro ndetse
ikazirikana ibikorwa nakoze, biranshimishije cyane kandi binyereka ko umugore
nawe ahabwa agaciro kuko arashoboye”.
“Nshimiye
Leta y’u Rwanda ku ruhare rukomeye ikomeje kugira mu guteza imbere umugore,
kuba narabonye aya mahirwe ni ukubera igihugu cyiza gitanga amahirwe kuri bose,
nkanashimira Abanyarwanda banyeretse ko turi kumwe ndi muri Cameroun, ubutumwa
bwabo banyohererezaga bantera akanyabugabo bwatumaga numva ntari njyenyine
ahubwo ndi kumwe n’abanyarwanda bose”.
Agaruka
ku kamaro interineti ya Mango 4G yahawe icyo izamumarira, Salima yagize ati”Mango
4G irakoze cyane, ubu igiye gutuma Isi yose imbona, benshi bazamenya ibikorwa
byanjye, izamfasha kuganira n’inshuti n’abavandimwe ndetse by’umwihariko
izamfasha byinshi mu mwuga wanjye wo gusifura, aho izajya impuza na bagenzi
banjye dukorana”.
Umuyobozi
wa Mango 4G, Niyomugabo Eric, yavuze ko Mukansanga Salima yari akeneye
gushimirwa kubera ko yahesheje igihugu ishema ndetse anagaragaza ko umugore
ashoboye.
Yagize
ati”Mu byukuri ntabwo bihagije, gusa aka ni agashimwe twamugeneye kubera ko
yahesheje igihugu ishema n’Abanyarwanda muri rusange ndetse anagaragariza Isi
ko umugore ashoboye”.
Uyu
muyobozi yavuze ko iyi ari intangiriro ya Mango 4G mu bikorwa bya siporo kuko
mu bihe biri imbere bazajya bagaragara mu bikorwa bya siporo cyane,
babishyigikira cyane.
Niyomugabo
avuga ko umunyarwanda udakoresha interineti ya Mango 4G yacikanwe kubera ko ariyo
interineti ya mbere yihuta kandi ikora neza mu Rwanda, gusa avuga ko nta
rirarenga kuko uwayikenera yayibona hose mu gihugu.
Mukansanga
yabaye umugore wa mbere muri Afurika wasifuye igikombe cya Afurika cy’Abagabo
‘CAN’.
Uyu
Munyarwandakazi yasifuye imikino itatu, harimo uwahuje Guinée na Zimbabwe, aho
yasifuye ari mu kibuga hagati ndetse n’uwahuje Guinée, Malawi ndetse n’uwa
Malawi na Zimbabwe, aho iyi mikino ibiri yari umusifuzi wa Kane.
Salma
ukomeje kugirirwa icyizere na CAF, aherutse mu gikombe cya Afrika cy’abari
munsi y’imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu 2019.
Uko
bukeye n’uko bwije, uyu munyarwandakazi agenda azamuka ku rwego rushimishije,
dore ko yanemejwe na FIFA nk’umwe mu bazasifura imikino ya nyuma y’igikombe
cy’Isi cy’abagore kizabera muri Australia na New Zealand mu 2023.
Urutonde
rw’abasifuzi bazavamo abazayobora igikombe cy’Isi cy’abagore, ruriho abasifuzi
156 bo ku Isi hose, hakabamo 19 bo ku mugabane wa Afurika.
Mukansanga Salima yahawe interineti ya Mango 4G izamara umwaka wose
Mukansanga Salima yifotozanya n'abakozi ba Mango 4G
TANGA IGITECYEREZO