Kigali

Gukunda cyane akazi byamugejeje kuri gatanya: Ibintu 10 bitangaje kuri Putin wakangaranyije Isi yose nyuma y’ibitero yagabye kuri Ukraine

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/02/2022 18:32
5


Perezida Vladimir Putin w’igihugu cy’u Burusiya yamaze gutangiza intambara kuri Ukraine yinangiye umutima nk'uko yabitangaje ikanga kureka ibyo gushaka kwinjira muri NATO. Uyu mugabo w’imyaka 69 uri mu batavugirwamo ku isi, afite ibigwi bitangaje harimo n’ibintu bitangaje yagiye akora bigatungura benshi.



Inkuru ikomeje kwiharira urupapuro rw'imbere rw’ibinyamakuru hirya no hino ku isi, ni iy'ibisasu u Burusiya bwateye mu gihugu cya Ukraine. Mu butumwa Putin yageneye isi yavuze ko igihugu icyo ari cyo cyose cyizifuza kwivanga mu mugambi w’igihugu cye agomba no kwitegura kwirengera ingaruka atigeze abona.

Iyi ntambara Putin atangije kuri Ukraine yanakangaranyije Isi yose, itangiye mu gihe hamaze iminsi hatutumba umwuka mubi hagati ya Ukraine n’u Burusiya bitewe no kuba Ukraine yifuza kwinjira mu Muryango w'ubwirinzi bwa gisirikare w'Uburayi n'Amerika, NATO/OTAN, ibyo u Burusiya budakozwa bukabifata nk’ubugambanyi.

Mu nkuru ducyesha ibinyamakuru Al Jazeera, History Colored.com na Britannica, tugiye kukugezaho bimwe mu bintu bitangaje ushobora kuba utari uzi kuri Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, inararibonye mu bijyanye na Politike.

1.Vladimir Putin yize amategeko

Ifoto yafashwe mu 1960

Vladimir Putin yabonye izuba mu mwaka wa 1952 mu Leningrad mu gihugu cy’u Burusiya, kuri ubu hasigaye hitwa St. Petersburg. We n’ababyeyi babanaga mu nyubako imwe n'undi muryango. Yaje kwinjira mu mashuri abanza akomeza n'ayisumbuye. Nyuma Vladimir yinjiye muri Kaminuza ya Leningrad State atangira kwiga amategeko ari nayo yaboneyemo impamyabumenyi maze ahitamo kwitangira igihugu cye adafifitse ahera mu butasi.

2.Yabaye umwe mu bagize KGB

Vladimir yambaye umwambaro w'aba KGB muri 1980

Vladimir yinjiye mu butasi ahita ajya mu mwanya umwe w’ubuyobozi bw’itsinda ry’ubutasi bw’u Burusiya rya KGB. Vladimir yakoreye KGB imyaka igera kuri 15 azenguruka hafi y’uduce tw’u Burusiya rimwe na rimwe no mu Budage. Binyuze muri KGB, yaje guhabwa ipeti rya Lt Colonel mbere yuko igihugu cyinjira mu bihe by’amage byatumye aza kuva muri KGB yinjira muri politike byeruye.

3.Putin yinjiye muri politike nk’umujyanama

Anatoly Sobchak

Nyuma yo kuva muri KGB, Vladimir Putin yahawe umwanya muri Kaminuza ya Leningrad State. Muri iyo kaminuza yaje kuhahurira na Anatoly Sobchak waje kuvamo umuyobozi wa St Petersburg, Putin amubera umujyanama byaje no gutuma atangira kubaka izina rye muri politike.

4.Yihuse mu kuzamuka ku rwego rwa Politike

Ubwo Vladimir yarahiriraga bwa mbere inshingano zo kuba umukuru w'igihugu mu 2000

Mu mwaka wa 1994 yaje kugirwa Umuyobozi wungirije wa Anatoly Sobchak maze nyuma yuko manda ya Anatoly yari igeze ku musozo, Vladimir yerekeza muri Moscow gukora mu biro bya Perezida. Putin yatangiye ari Umuyobozi Wungirije w’Ishami rya Management mu biro bya Perezida.

Yaje kugirwa Umuyobozi wa FSS ishami rishinzwe umutekano muri Russia bidatinze azamurwa mu ntera agirwa Minisitiri w’Intebe maze ubwo Perezida wariho yeguraga atangaza Vladimir nka Perezida kuva icyo gihe aba Umukuru w’Igihugu cy’u Burusiya kugera n'ubu.

5.Vladimir Putin yakomeje kubungabunga umwanya wo kuba Perezida

Vladimir arahirira inshingano na none mu mwaka wa 2018 zo kuba Perezida w'u Burusiya

Kuva Vladimir Putin yagera mu mwanya wa Perezida, yakomeje kuwugumamo kugera n'ubu. Yatangiye kuba Perezida mu mwaka wa 1999 ari umusigire aza gutorwa mu mezi macye yakurikiye hari mu 2000. Mu 2004 yongeye gutorerwa indi manda ariko nyuma bitewe n’itegeko nshinga yaje kuva ku mwanya w’ubu Perezida yongera kuba Minisitiri w’Intebe ku bwa Dmitry Medvedev manda ye irangiye yongera kwiyamamaza hari mu mwaka wa 2012 aratorwa kugera n'ubu akiyoboye.

6.Yahaye ubufasha Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’ibitero bya 9/11 Terrorist Attacks

Ifoto yo kuwa 24 Gicurasi ubwo Putin yahuriraga na Bush muri Moscow

Mu gihe cyose nka Perezida, Vladimir Putin ntiyigeze acana uwaka na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyakora nyuma y’ibitero byo muri Nzeri 2001, Putin yahaye ubufasha Amerika, abemerera gukoresha indege zabo anabafasha no mu bindi bijyanye no kwisuganya. Nyamara uyu mubano ntiwatinze kuko ubwo Amerika zahitagamo kwica Saddam Hussein, u Burusiya, u Bufaransa n’u Budage ntabwo byashyigikiye uwo mwanzuro.

7.Vladimiri Putin yarinze Edward Snowden

Ifoto yo mu Ukwakira 2013 ya Edward Snowben

Vladimir Putin kandi yaje kongera kuzura umubano wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubwo yahaga ubuhungiro uwinjiye mu mabanga yayo. Hari mu mwaka wa 2013 ubwo umuhanga mu ikoranabuhanga Edward Snowden yashyiraga hanze amwe mu mabanga ya Amerika, yatangiye guhigwa bukware na Amerika, asembera ashaka ubuhungiro mu bihugu bitandukanye aza kubuhabwa mu Burusiya bwanaje kumuha ubwenegihugu igikorwa kitashimishije habe namba Amerika.

8.Vladimir Putin yahataniye igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel

Vladimir Putin n'inshuti ye magara Perezida wa Syria, Bashar al Asad hari kuwa 17 Gicurasi 2018

Kuba Putin yarabashije kumvisha inshuti ye magara Bashar Al Assad kureka gucura ibitwaro by’ubumara, byatumye ashyirwa mu bahataniye ibihembo by’amahoro byitiriwe Nobel.

9.Putin ari mu b’imbere baharanira uburenganzira bw’inyamaswa

Vladimir Putin ateruye imbwa yahawemo impano na Perezida wa Turkmenistan ifoto yafashwe kuwa 11 Ukwakira 2017

Kimwe mu bintu kandi na none bitangaje kuri Vladimir Putin ni ukuntu akunda ndetse akita cyane ku nyamaswa. Afite parike ntoya y’imbwa, ndetse agenda ashyigikira ibikorwa by’ubushakashatsi bugamije kumenya imwe mu miryango y’inyamaswa zitandukanye zirimo ingwe, ibirura n'izindi. Yagiye kandi ashyigikira imishinga y’amategeko arengera inyamaswa.

10.Umuhate Vladimir Putin ashyira mu kazi ke watumye atandukana n’umufasha we

Ifoto yo kuwa 30 Gicurasi 2003 Putin ari kumwe n'umufasha we Lyudmila batandukanye

Ubwitange mu kazi ni byo Putin akora byamugejeje kuri gatanya yabaye mu mwaka wa 2013 nyuma y'uko yari yarasezeranye na Lyudmila mu mwaka wa 1983 bakanakomeza kubana mu bihe binyuranye bya politike. Baje gutandukana ashinjwa n'umufasha we kuba atamubonera umwanya aho ngo Putin yari atwawe cyane n’akazi akibagirwa icy’ingenzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Buregeya2 years ago
    Muraho neza. Murakoze cyane kubw'iyi nkuru yuzuye ubumenyi benshi tutari dufite kuri Putin n'ubuzima bwe muri rusange. Cyakora harimo amakosa menshi y'imyandikire ntekereza ko mwafata umwanya wo gusubiramo mukayakosora. Murakoze kubw'akazi na service mutanga. Yesu abarinde.
  • Batandukanye bavyaranye abanabangahe mbegabatandukanyekubera ataracimwitayeho 2 years ago
    Yabayeho mubuzimabwaseyakoriki
  • Ntirenganya jean2 years ago
    Murakoze kubwicyo kegeranyo ariko nti watubwiye uburyo mubwanabwe yangaga ishuri ari indisprine aza kwisubiraho ikingi ni numuhanga mubintu bijyanye nimikino njya rugamba kdi mwakoze.
  • Barigira j paul2 years ago
    Arikose uvuga ko abonye amakosa yanayavuga agakosorwa,erega abandika ni abantu si Imana,..
  • Rutikanga Egide2 years ago
    Nukuri mutujyezaho amakuru y'imvaho. muzaducukumburire ikihishe inyuma y'umubano w'Urwanda na Uganda murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND