RFL
Kigali

Nzamukosha nyir’inzu y’imideli ya Inkingi Designs arifuza kuba Miss Rwanda agafasha urubyiruko kuba intyoza mu ishoramari -AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/02/2022 17:52
0


Umwe mu bahangamideli bamaze kubigira umwuga kuko yanafunguye inzu iyitunganya izwi ku izina rya 'Inkingi Designs', Patricia Shema Nzamukosha, ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda azabyaza umusaruro wo gufasha urubyiruko kurushaho kwitinyuka rwinjira mu by'ishoramari aho azabafasha kongera ubumenyi.



Patricia kuri ubu ufite imyaka 19 arakataje mu bikorwa byo kwiteza imbere aho yabashije gutangira inzu y’imideli ye yise Inkingi Designs.

Ni umwe rero mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda muri 70 babashije gukomeza.

Kuwa 27 Gashyantare 2022 akaba aribwo hazaba igikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 bakomeje urugendo muri Miss Rwanda 2022 bazahita berekeza mu mwiherero ubanziriza umunsi nyamkuru wo kumenya abegukanye amakamba.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye n’uyu mukobwa, yasobanuye icyo yifuza kugeza ku banyarwanda igihe yaba agiriwe icyizere cyo kuba Miss Rwanda.

Yagize ati:”Umushinga mfite ujyanye no gufasha abantu kugira umuco w’ishoramari binyuze mu gufasha urubyiruko kwigirira icyizere no kurushaho guteza imbere umuryango nyarwanda.”

Akomeza agira ati:”Nkuko mubyumva uzakorwa, ni umushinga umwe ariko urimo ibiri, aho gufasha urubyiruko bikorwa binyuze mu kubayobora mu nzira ibaganisha mu byo bakunda; urugero niba ukunda gukora imitobe ni ukuguhuza na Nyirangarama n'abandi bakora nk'ibyo, bigufashe kwiyungura ubumenyi no kumenyana n’inzobere mu byo ufitemo inzozi.”

Akomoza ku gufasha umuryango mugari mu kugira umuco w’ishoramari, yagize ati:”Hari na gahunda yo gufungura ikigo kijyanye n’amahugurwa duhereye ku batishoboye kimwe n’abakobwa, aho tuzabafasha kwihugura mu bugeni, kudoda, indimi n’ibindi abazajya basoza bazajye banafashwa kubona imirimo.”

Nzamukosha yasoje amashuri ye muri King David Academy mu bijyanye n’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi. Yifuza kuzagira impamyabushobozi y’ikirenga mu birebana no kwihangira umurimo aho yize kandi yagiye akomeza kugirirwa icyizere cyo kuba umuyobozi w’abandi banyeshuri.

Yagiye ategura akanakora ibiganiro mpaka biganisha ku iterambere ry’igihugu kubera ubushobozi afite, yagiriwe icyizere cyo kuba umwe mu barimu bungirije mu kigo cya Green Hills Academy akaba ari n'umwe mu banyamuryango b’imbere ba Kigali Protocal imaze kwamamara mu gutanga serivisi za Protocol.

Wamutora ukanda *544*1*49#

Afite inzu y'imideli ya Inkingi Designs

Arifuza gufasha urubyiruko n'umuryango nyarwanda kurushaho kugira umuco w'ishoramari


Inkingi Designs yamaze gufungura amarembo ubu irakataje mu bikorwa byo gutunganya imideli igezweho





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND