RFL
Kigali

Sinzongera kwitwa imfubyi! Akari ku mutima wa Dj Princess Flor utwite imfura ye y'umukobwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:9/02/2022 18:59
0


Nyirimbabazi Hilde Flora wamamaye i Burayi nka Dj Princess Flor mu kuvanga imiziki, aritegura kwibaruka imfura ye y'umukobwa nk'uko bigaragazwa n'amafoto yanyujije kuri konti ye ya Instagram amugaragaza akuriwe.



Dj Princess Flor yavuze akari ku mutima we n'ishema atewe no kwibaruka imfura ye y'umukobwa. Yavuze ko atewe ishema no kuba atazongera kwitwa imfubyi. Ati: ''Mwana wanjye w'umukukobwa, niteguye guhura nawe, kukurindira isura yawe nziza, kuguhobera, ndakwizeza ko nzakora buri kimwe kugira ngo ubuzima bwawe bugende neza, sinzi ko ndi umubyeyi mwiza ariko icyo nkwijeje nzakora buri kimwe kugira ngo wishime. Guhera ubu sinzongera kuvuga ko nta muryango, abavandimwe, uzaba umuryango wange mukuru, ndagukunda''.

Dj Princess Flor ubwo aheruka mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv yagarutse ku ngingo yerekeranye n’ubukwe bwe. Yavuze ko abantu benshi bajya bamubaza igihe azakorera ubukwe ariko we akaba yumva nta gihe ntarengwa cyo gukora ubukwe. Yakomeje avuga ko we ku giti cye yabaye afashe umwanzuro wo kuba nta bukwe azakora kuko atari cyo kintu abona cyihutirwa mu buzima bwe.

Dj Princess Flor aritegura kwibaruka umwana w'umukobwa

Dj Princess Flor yabaye imfubyi akiri muto dore ko nyina yitabye Imana ubwo yari afite amezi ane gusa. Se na Nyirakuru wamureze mu cyimbo cya nyina, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mukobwa yakuze arererwa mu muryango, mu mwaka wa 2003 aza kujya i Burayi mu buryo na we atabasha gusobanura neza.

Dj Princess Flor ni umukobwa umaze gucurangira abahanzi hafi ya bose b’abanyarwanda bamaze gutaramira i Burayi by’umwihariko mu gihugu cy’u Bubiligi. Yavukiye mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo, yiga amashuri abanza ku Kivugiza ndetse no kuri St Famille nyuma ayisumbuye ayiga muri St Andre aho yavuye atarangije kwiga kuko yagombaga kujya gukomereza amasomo ye i Bubiligi.

Dj Princess Flor yatewe ibyishimo no gutwita umwana we w'imfura

Dj Princess Flor avangira umuziki i Burayi

Dj Princess Flor yavuze ko ubu atakiri imfubyi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND