RFL
Kigali

Hyundai na Kia baburiye abatunze imodoka 500.000 ko zishobora gufatwa n'inkongi y'umuriro

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:9/02/2022 15:09
0


Abayobozi b'inganda za Kia na Hyundai zikorera imodoka muri Koreya y'Epfo batanze umuburo ku batunze imodoka z'amoko atandukanye akorwa n'izi nganda, nyuma yo kubona ko zimwe muri zo zifite ibibazo muri 'Anti-lock Braking system' bishobora gutera imodoka gufatwa n'umuriro.



Hyundai na Kia basabye ba nyir'imodoka batuye muri Leta Zunze Ubumwe za America gukura imodoka zabo muri parikingi nini kubera iyo nenge ishobora guteza ibyago kuri benshi. Aya masosiyete yaburiye abatunze imodoka ziyinga 500.000, nyuma y'iki kibazo cyagaragaye muri 'system' z'imodoka. Byavuzwe ko ibinyabiziga bifite iyi nenge bishobora gufata umuriro mu gice cya moteri mu gihe icyo ari cyo cyose.

Hyundai yabwiraga abatunze imodoka za; Santa Fe SUVs 2016-18, Santa FE Sport 2017-18, Santa Fe XL 2019 na Tucson SUVs 2014-15, mu gihe Kia yo yaburiye abatunze imodoka za; Sedan 2016-18 K900 na Sportage SUV's 2014-16. Muri rusange, Kia yaburiye imodoka 126.747 mu gihe Hyundai yabwiraga abatunze imodoka zigera kuri 357.830.

Abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basabwe kujyana imodoka zabo ku bacuruzi, kugira ngo bagenzure niba imodoka zabo zifite ubwirinzi buhagije ku buryo zitafatwa n'umuriro ku buryo bworoshye. Uruganda rwa Hyundai rufite inyungu n'imigabane muri Kia, aho ibigo byombi binasangiye ubwubatsi mu buryo butandukanye.

Source: CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND