Producer Julien Irankunda uzwi nka Julien Bmjizzo, yatangaje ko yatangiye gushyira ukuboko ku mushinga w’indirimbo ye ari gukorana n’umuhanzi uri mu bakomeye muri Tanzaniya, Ali Saleh Kiba uzwi nka Alikiba.
Ni nyuma y’uko atunganyije amashusho
y’indirimbo ‘Why’ The Ben yakoranye na Diamond, imaze kurebwa n’abantu barenga
miliyoni 4 kuri Youtube.
Mu Ukwakira 2021, nibwo Julien
yatangiye urugendo rwo guhuriza abahanzi mu ndirimbo imwe, mu rwego rwo
kuzamura izina rye na shene ye ya Youtube.
Yahereye ku ndirimbo yise ‘Kamwe’ ikoze
mu njyana y’amapiano irimo abahanzi nka Social Mula, Kenny Sol, Davis D,
Bushali, Bull Dogg, B-Threy, Khalfan, Confy, Alyn Sano, Li john na Papa
Cyangwe.
Ni indirimbo yihariye impera za 2021
kugeza n’uyu munsi, kuko icyumvikana ahantu hatandukanye icurangwa, ikomeza
kwizihira abanyabirori.
Julien ni Producer w’Umunyarwanda
ariko ukorera mu Bubiligi, afata amashusho y’indirimbo, filime n’ibindi
bigendanye na cinema.
Indirimbo ‘Why’ yakoreye The Ben na
Diamond yatumye umwe mu bareberera inyungu za Alikiba amwandikira, amushimira ku
kazi katoroshye yakoze.
Uyu ni nawe wamuhuje na Alikiba
batangira kuganira ku ndirimbo yifuzaga ko bakorana. Julien yabwiye INYARWANDA
ko yari yabanje gutekereza gukorana iyi ndirimbo n’umwe mu bahanzi bo muri
Wasafi, ariko abona bitatanga umusaruro bitewe n’uko The Ben yari amaze gukorana
na Diamond.
Ati "Naravuze nti byaba byiza
nkoranye n'umuhanzi wo hanze kandi ufite izina ryihagazeho. Ni uko rero Ali
Kiba naje kumugezaho igitekerezo aracyakira."
Julien avuga ko aba asanzwe afite
injyana z’indirimbo yacurishije zifite na ‘melody’. Rimwe na rimwe ngo umuhanzi
ashobora gusanga yanateguriwe amagambo aza kuririmba, we akagenda ashyiramo
ijwi rye gusa.
Ati “Ni muri ubwo buryo rero indirimbo
yitwa iyanjye. Ubundi urebye nkora nka Dj Khaled, Dj Snake. Hari aba Dj ubona
bakora muri ubu buryo agakorana n'abahanzi ariko bataririmbamo. Nshobora kuvugamo
nko mu ntangiriro y'indirimbo cyangwa se nkavugamo ijambo runaka, kugira ngo
nsinye ku ndirimbo umuntu uzajya ayumva azajye avuga ati uyu ni Julien.”
“Si njyewe njyenyine waba ubikoze
ariko ndacyeka ari njye 'Director' wa mbere waba ubikoze, kuko nabikoze kuri 'Kamwe'
bwa mbere."
Julien avuga ko yafashe umwanya
uhagije wo kumvisha Alikiba indirimbo afite, hanyuma Alikiba ahitamo indirimbo
imwe yemera ko ariyo bazakorana.
Akomeza avuga ko ubu ari kwitegura
gutangira gukora iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho, kandi ko
bitazamugora kuko 'maze kugaragaza ko nshoboye ndamutse mpawe umwanya'.
Producer Julien avuga ko umushinga w’iyi
ndirimbo ye uzajya hanze mu mpeshyi ya 2022. Ati “Umushinga w'indirimbo uri gukorwa,
nditegura kuyakira nibura muri Gicurasi ikajya hanze mu mpeshyi ya 2022, kuko
ndashaka ko izaba indirimbo y'impeshyi."
Julien ni we watunganyije amashusho y’indirimbo
‘Only You’ ya The Ben yakoranye na Ben Kayiranga yakomeje izina rye.
Mu 2014, nibwo uyu musore yashinze
studio ye y’umuziki yise ‘BproudMusic’ iherereye mu Bubiligi, aho amaze
gukorana n’abahanzi barimo Marina, Social Mula, Big Fizzo, Bull Dog, Mico The
Best n’abandi.
Julien yavukiye kandi akurira mu
Rwanda. Nyuma yo kurangiza amashuri abanza, yagiye kwiga kuri ESAPAG kugeza mu
2011 aho yavuye we n’umuryango we bajya gutura mu Bubiligi.
Yakomereje amashuri ye mu Bubiligi ku kigo cyitwa Vilgo asoza amasomo mu Ishami rya ‘Computer Science Management and Accouting’.
Julien yavuze ko yari yabanje gutekereza gukorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Wasafi ariko asanga bitatanga umusaruro cyane, ahitamo Alikiba Alikiba yemereye Julien Bmjizzo ko bazakorana indirimbo igomba gusohoka mu mpeshyi ya 2022
Julien avuga ko gukorera indirimbo The
Ben na Diamond byamwongereye ubumenyi no kwizerwa mu kazi ke ka buri munsi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KAMWE’
TANGA IGITECYEREZO