Amajonjora ya Miss Rwanda 2022 arakomeje mu Ntara y’Uburengerazuba , aho abakobwa bakomeje kunyura imbere y’Akanama Nkemurampaka batanga ubusobanuro butandukanye ngo harusheho kurebwa ko uburanga bwabo buhura n’umuco n’ubuhanga.
Abakobwa bamaze gutambuka bakaba bagiye batanga ibisobanuro
binyuranye imbere y’Akanama Nkemurampaka. Uwabimburiye abandi ni Fundi Uwera Jeanne, aho umushinga we ari
uw’isuku, aho asanga mu ntara idahagije ugereranyije no mu mujyi wa Kigali.
Uwitwa Isaro Nadia asanga we ubufatanye bw’abagore n’abagabo ari
ishingiro ry’ibyiza ariko umushinga we ukaba ari uwo gukangurira abantu kugira
umuco gusoma. Abarimo Jolly na Evelyne bamubwiye kongera bamubwira Yego, naho James
amubwira Oya.
Isimbi Alia we yifuza kunoza isuku yibanda ku kuzana
utunoza suku twajya twifashishwa n’abagenzi bagenda kuri moto, kuko asanga udutambaro
dushobora kongera umwanda bitewe n’uko hari n’abamotari batiza abagenzi.
Naho uwitwa Nshuti Divine Muheto we, afite umushinga wo
gushishikariza abanyarwanda kwizigamira n’iyo cyaba igiceri kimwe cyaba gihagije
kugira ngo babashe kuba bagira icyo bigezaho cyane abari n’abategarugori.
Agasaro Sharon yifuza gukemura ikibazo cy’abana bagwingira bari munsi y’imyaka itanu, abinyujije mu gushishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi anahabwa Yego ebyiri na Oya imwe.
Isimbi Umutoni Nadege yahawe Oya
kubera kutabasha gusobanura ibyo yifuza gukora, asabwa kujya kubitunganya
ubutaha akazaba yazongera kugerageza.
Ishimwe Violette yahawe
Oya nyuma yo kutabasha kumenya kwisobanura, Irumva Elodia yifuza kubyaza
umusaruro imyanda yo mu ngo ikajya ibyazwamo ifumbire yafasha kuzamura ubuhinzi. Yahawe Oya ebyiri na Yego imwe na James.
Fundi Uwera Jeanne
Keza Maolithia
Uwantege Peggy
Isaro Nadia
Isimbi Alia
Nshuti Divine Muheto
Gasaro Rugema Shalon
Isimbi Umutoni Nadege
Ishimwe Violette
Irumva Eladie
TANGA IGITECYEREZO