RFL
Kigali

Uburanga bw’abakobwa 9 bagiye guhagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2022-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:29/01/2022 20:38
1


Abakobwa 51 ni bo bari biyandikishije kuzitabira amajonjora ya Miss Rwanda 2022 mu Ntara y’Amajyaruguru ariko ababashije kunyura imbere y’akanama nkempurampaka ni 43. Muri bo abujuje ibisabwa mu mboni z’akanampa nkempurampaka ni 9 bafite ubwiza, umuco n’ubuhanga.



Kui uyu wa Gatandatu tariki 29 Mutarama 2022 ku isaha ya saa munani z'amanywa nyuma yo kureba ko abakobwa bagera kuri 43 bari bitabiriye bujuje ibisabwa, ni bwo hatangiye igikorwa cy’amajonjora y'abakobwa bazahagararira Intara y'Amajyaruguru muri Miss Rwanda. Umukobwa wabimburiye abandi kunyura imbere y'Akanama nkemurampaka ni Uwase Mignone wari wambaye nimero imwe.

Ku isaha ziyingayinga saa kumi n’ebyiri z'umugoroba ni bwo Akanama Nkemurampaka kakiriye umukobwa wa nyuma witwa Ishimwe Jaspe akaba yari nimero 43. Nyuma y’iminota ijya kugera kuri 50, Mutesi Jolly, Umurerwa Evelyne na James bahuje ibitekerezo, hafi saa moya z'umugoroba ni bwo hatangajwe umukobwa wa mbere mu 9 babashije gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, aba akaba ari bo bahagarariye intara y’amajyaruguru.

INYARWANDA ikaba yabegeranirije amafoto y'aba bakobwa 9 babashije gukomeza n’amazina yabo.

Umutoniwase Dianah

Kaberuka Emmanuella 
Igiraneza Mugisha Gislaine

Cyiza Raissa
Nshuti Vanessa 

Uwase Mignone
Bagiriteto Aliane
Mutavu Manzi Leslie
Ishimwe Muhayimpundu Adeleude 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • E2 years ago
    Yaduserukira neza.





Inyarwanda BACKGROUND