Kigali

Bugesera FC yasinyishije abakinnyi 2 bavuye muri Ghana

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/01/2022 21:53
0


Bugesera FC yongereye amaraso mashya mu ikipe isinyisha abakinnyi babiri bavuye muri Ghana.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama nibwo Bugesera FC yasinyishije Steven Bonney ndetse na Rolland Kpotor amasezerano y'amezi atandatu.

Ni igikorwa cyabaye nyuma y'umukino Bugesera FC yatsinzemo Gicumbi FC ibitego 2 ku busa, byose byatsinzwe na Sadick Sulley na we ukomoka muri Ghana.

Steven Bonney ukina mu mutima w'ubwugarizi na Rolland Kpotor ukina mu kibuga hagati, ubu ni abakinnyi bashya ba Bugesera FC mu mezi atandatu ari imbere.


Rolland Kpotor yasinye muri Bugesera avuye muri John Painstil Football academy

Steve Bonney yerekeje muri Bugesera avuye mu ikipe ya Legon Cities FC yo muri Ghana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND