Umunyamideli, umukinnyi wa filimi unifashishwa mu mashusho y'indirimbo zinyuranye, Amber Rose n'umuraperikazi Cardi B ni bamwe mu bantu b'ibikomerezwa mu myidagaduro ku Isi bazamukiye mu mwuga wo gushimisha abantu bifashishije imibiri yabo ibizwi nko kumansura, umwuga abawukora basaruramo agatubutse.
Amber Rose na Cardi B bari mu bakomeye mu myidagaduro ku Isi, cyane ku gicumbi cy’umuziki na filimi cya Hollywood, bakaba baratangiye ari
abamansuzi nyamara nyuma baza kubuhagarika gahoro gahoro.
Sibo ariko bakoze uyu mwuga bakaza kubivamo bakisanga ari
abanyamideli, kuko abakinnyi ba filimi n’abahanzi ari benshi bagiye banyura muri uyu mwuga
w'ishimishamubiri. Uyu munsi INYARWANDA yabegeranyirije batanu bahinduye ubuzima n'ibyabaranze.
1.Cardi B
Cardi B yatangiye kumansura akiri umwangavu, ibintu yakoze mu
gihe kingana n’imyaka itatu n’igice. Mu kiganiro kizwi cya ‘The Ellen DeGeneres
Show’ muri Mata 2018, yatangaje ko aka kazi kamufasha kwishyura fagitire
zitandukanye zirimo amazi, ibiribwa, kubasha kwiyishyurira inzu kandi byanatumye
abasha kubona ubushobozi bwo kurotora indoto zo kuba umuhanzi.
Yongeyeho kandi ko ku myaka igera kuri 20 yari amaze gukura asaga miliyoni 20Frw mu mwuga wo kumansura, nubwo nyuma yaje
kuwuhagarika yavuze ko azakomeza kuba ijwi ry’abamansuzi kuko bamwe badaha
icyubahiro abakora uyu mwuga.
2.Blac Chyna
Mbere yuko avamo rwiyemezamirimo no gutangira kugaragara mu
kiganiro cy'aba Kardashians, Blac Chyna yabaye umumansuzi agamije gushakisha
amafaranga yo kugira ngo abone uko yakwiga kaminuza.
Na nyuma kandi yo gutangira kaminuza ya Johnson na Wales
muri Miami, yakomeje kuba umumansuzi nyuma nibwo yaje guhitamo kureka ishuri
yiyegurira gukomeza gushimisha abakiriya akoresheje umubiri we by’umwihariko
abagabo.
Blac mu kiganiro na Elle mu mwaka wa 2016, yatangaje ko yahoraga
azirikana inama yagiriwe na nyina nawe wari intyoza muri uyu mwuga w’ikimansuro
wamubwiye ko niba aribyo ahisemo bisaba gukora cyane ukarusha bose.
Chyna we akaba atari yoroshye habe na gato kuko yashoboraga
gukorera miliyoni 15Frw ku ijoro rimwe, yahamije kandi ko uretse ko yageze aho akamamara
cyane ubundi yishimiraga ibyo akora ndetse yumvaga yabikomeza.
3.Amber Rose
Rose yatangiye kumansura ku myaka 15 aza kubihagarika abimazemo
imyaka 3, mu kiganiro na Cosmopolitan mu mwaka wa 2015 yahamije ko kumansura
aricyo gihe mu buzima bwe yagize cyiza.
Ati:”Narishimishaga,
nkaryoherwa n’abakobwa bandi twakoranaga nta mugabo wabaga wemerewe kudukoraho
cyangwa ngo abe yatwibasira mu buryo ubwo aribwo bwose bushingiye ku gitsina.
Yakomeje
agira ati:”Nari muto ariko iyo nageraga ku rubyiniro numvaga ntewe ishema n’umubiri
wanjye kandi ni akazi nakuyemo inshuti nyinshi kandi z'igihe kirekire.”
4.Lady Gaga
Gaga
yize mu ishuri ry’ubugeni, ariko ageze aho arivamo ahita aniyirukana mu rugo rw’iwabo
ajya kwibana aho yakoraga nk’uwakira abikiriya byagera mu ijoro akajya
kumansura.
Aganira
na World’s Fabulous Magazine yagize ati:”Uburyo nitwaragamo bwari butangaje.”
Aho
Gaga yatangaje ko umwuga wo kumansura wamwinjirije menshi mu buryo atakekaga
ndetse kurusha akazi ko kwakira abakiriya.
5.Azealia
Banks
Nawe
mbere yo kuvamo umuraperi rurangiranwa yaciye mu mwuga wo kubyinira abakiriya
uzwi nko kumansura, ibyo yabitangaje mu mwaka wa 2014 aganira na The Daily Beast.
TANGA IGITECYEREZO