RFL
Kigali

Yarazamutse! Zimwe mu nyungu The Ben yakuye mu gukorana indirimbo na Diamond

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/01/2022 15:03
0


Mu nkuru, mu bitekerezo ndetse no mu butumwa butandukanye abantu benshi bakomeje kwibaza impamvu umuhanzi The Ben yarakoranye indirimbo na Diamond Platnumz, ariko iyo ndirimbo igashyirwa kuri konti ya Diamond ku rubuga rwa YouTube.



Mu kwibaza ibyo bibazo bitandukanye, hari naho wateraga akajisho ukabona benshi bibasiye The Ben, bamwe bati'Diamond yamushutse indirimbo ijya kuri shene ye ya youtube' n'ibindi.

Ntabwo The Ben yigeze agira icyo avuga kuri ibyo byavugwaga ahubwo uko bwagenda bucya niko igisubizo cy'ibibazo abantu bibazaga cyagendaga kigaragara.

Mu kiganiro The Ben yagiranye na INYARWANDA yishimiye intabwe agezeho yo kuba hari abantu b'ingeri zitandukanye, mu bihugu bitandukanye yungutse abikesha indirimbo yakoranye n'umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond Platnumz.


Muri iki kiganiro The Ben yavuze uburyo abantu bagiye biyongera cyane mu buryo bwose, cyane ko ajya gukorana indirimbo na Diamond we ubusanzwe yita umwami, yari afite intego ndetse naho ashaka kugera.

Yagize ati''Yego nibyo kandi biragaraga kuko abantu nakira abenshi baba ari abo mu bihugu bitandukanye n'abo narimfite, ndetse n'ibitekerezo byabo nabyo hari byinshi byagiye binyereka bitewe n'ubutumwa nakira umunsi ku munsi.''

Urebye mu mibare mbere y'uko The Ben akorana indirimbo na Diamond, konti ye ya insagram yiyongereyeho abarenga ibihumbi 33, kuko mbere y'iyi ndirimbo yakurikirwaga n'abagera ku bihumbi 573, ariko ubu akurikirwa n'abarenga ibihumbi 607 bahoraho.


Kuri shene ya youtube ya The Ben niyo rugero rwiza rw'iterambere rye mu muziki kuko urebeye nko ku ndirimbo ze zarazamutse kubazumva, bitandukanye na mbere.

Urugero rwiza ni indirimbo I'M IN LOVE yiyongereyeho abantu barenga ibihumbi 700, kuko ubu imaze kurebwa n'abarenga miliyoni eshatu n'abandi. Facebook nk'urubuga rukomeye The Ben akoresha rumaze kugeza ibihumbi 622,643 by'abamukurikira bahoraho.

The Ben mbere yo gukorana indirimbo na Diamond

The Ben nyuma yo gukorana indirimbo na Diamond

The Ben shene ye ya youtube yarazamutse cyane

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO WHY THE BEN YAKORANYE NA DIAMOND








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND