RFL
Kigali

Lynea Lattanzio: Umugore ubana mu nzu n'injangwe 1100

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:27/01/2022 14:02
0


Nyuma y'imyaka micye atandukanye n'uwari umugabo we, Se wa Lynea Lattanzio yamusabye ubufasha mu gushaka injangwe nshya. Kuva ubwo, Madamu Lattanzio w'imyaka 70 y'amavuko akikijwe n'injagwe nyinshi cyane we yita inshuti nziza.



Aganira na Barcroft TV yagize ati "Ndashaka kuvuga ko ndi ku isonga ku rutonde rw'abantu bafite injangwe zidasanzwe, maze kubana n'injangwe zirenze 2800.''

Uyu mugore ubarizwa i Califonia yororera injangwe mu cyanya kinini cya hegitari 12, aho ziba zisanzuye. Inzu ye irimo ibitanda bitanu araranaho n'injangwe ze.


Iyo umwanya wo mu nzu ubaye muto kubera ubwiyongere bw'injangwe n'imbwa ze, hari ubwo azigabanyirizaho abandi bantu hagasigara izikwiwe kandi zisanzuye.

Ubworozi bwe bufite abakozi, ibyo kurya, imiti ndetse n'abashinzwe kwita ku matungo ye, aho ahamya ko bitwara amadorari asaga Miliyoni n'igice buri mwaka.

Avuga agaciro k'ubworozi bwe, Lynea yagize ati: “Igihe natangiraga iki gikorwa nagurishije imodoka yanjye, ngurisha n'impeta y'ubukwe bwanjye. Ntacyandutira kubana n'injangwe.

Madam Lynea yabanye n'umugabo igihe gito, aho batandukanye 'Divorce'. mu mwaka wa 1981. Nyuma yo kwishimira ubuzima bwo kurera no kubana n'injangwe, uyu mugore ntiyigeze yongera gushaka umugabo.












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND