Nyuma y’iminsi igera kuri 13 Akeza Elisie Rutiyomba yitabye Imana, umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe akaba na mukase yagejejwe imbere y’Urukiko bwa mbere.
Akeza Elisie yitabye Imana ku wa 14 Mutarama 2022 azize urupfu
rwababaje benshi, nyuma urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha 'RIB' rugatangaza ko
babiri bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu batawe muri yombi barimo mukase n’umukozi wo
muri urwo rugo witwa Nirere Dative.
Kuri uyu wa 27 Mutarama 2022, Marie Chantal Mukanzabarushimana, mukase wa Akeza akaba yagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ngo aburane
ku byaha akekwaho.
Akeza Elisie Rutiyomba yari mwene Florian Rutiyomba na Agathe
Niragire, yaguye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kanombe,
Akagali ka Busanza, Umudugudu wa Antene.
Aho yasanzwe mu kigega cya litiro magana abiri yamaze gushiramo
umwuka, ibintu byateje urujijo hibazwa uko yagezemo bikababaza benshi. Ku wa 18
Mutarama 2022 nibwo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.
Marie Chantal ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Akeza Elisie Rutiyomba yagejwe imbere y'Urukiko
Marie Chantal w'imyaka 33 nibwo bwa mbere yagaragaye mu rukiko nyuma y'iminsi 13 Akeza Elisie yitabye Imana
TANGA IGITECYEREZO