RFL
Kigali

Ibintu byabafasha guhora mu buryohe bw'urukundo nyuma yo gushakana

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/01/2022 12:34
0


Nyuma yo gushakana usanga urukundo mwari mufitanye mbere mukirambagizanya rugenda ruyoyoka bamwe bakatangira kwibaza niba uwo barambagizanyaga ari we babana kubera impinduka mbi ziba ziri mu rukundo rwabo. Nyamara ntabwo ari ihame ko urukundo rw’abashakanye rugenda rugabanyuka nyuma yo kubana, ahubwo rwari rukwiye kwiyongera.



Dore ibintu 5 byabafasha guhora mu buryohe bw’urukundo na nyuma yo gushakana :

1.Kwiyitaho no kwita ku wo mwashakanye

Ikosa rikomeye abashakanye bakora rigatuma rwa rukundo bahoranye rugenda rugabanyuka nuko bareka kwiyitaho no kwita ku bo bashakanye. Iyo utiyitaho biragoye ko wita ku wundi. Komeza kwiyitaho ku mubiri kandi wite no ku wo mwashakanye. Ibi akenshi bamwe batekereza ko ari iby’abagore gusa ariko n’abagabo birabareba.

Kwiyitaho no kwita ku wo mwashakanye bikorwa mu buryo bwinshi, harimo kwambara neza no kumenya ko uwo mwashakanye yambaye neza, kumubwira ko yaberewe, kumushimira, kumenya uko yiriwe n’ibindi bigaragaza ko wiyitaho kandi na we ukaba umuzirikana.

2.Gufata umwanya wa wenyine utari kumwe n’uwo mwashakanye

Ikindi gituma urukundo rw’abashakanye rukomeza kuba rwiza, ni uko buri wese agira umwanya we yihariye. Ushobora gutekereza ko guhora iruhande rw’uwo mwashakanye utamuha umwanya ngo yisanzure ko aribyo bizatuma akomeza kugukunda ariko burya ahubwo nibyo bituma akurambirwa. Ni ingenzi ko buri wese mu bashakanye agira igihe cyihariye cye bwite agasohokana n’inshuti ze, agasoma igitabo, kureba filimi n’ibindi bikorwa ukora wumva ko wisanzuye.

3.Kuganira bihoraho

Nyuma yo kuva ku kazi muri ku meza, icyo gihe mujye mukibyaza umusaruro mukimare muganira. Buri umwe amenye amakuru y’uko undi yiriwe, ibyiza n’ibibi yahuye nabyo uwo munsi. Ni naho muhera muvugana gahunda z’imbere z’igihe kirekire, igitekerezo umwe yungutse n’ibindi

4.Kwibanda ku byiza ubona ku wo mwashakanye kurusha ibibi

Akenshi urukundo rw’abakimara gushakana rugabanywa no kuba umwe atangira kwita ku makosa ya mugenzi we mu gihe mbere bakirambagizanya wasangaga buri wese ari kureba ibyiza bye gusa. Uko wumvaga ukeneye umuntu ukubwira ibyiza abona kuri fiancé wawe mutarabana abe ari nako ukomeza kwitaho na nyuma yuko mushakanye. Niwita ku byiza bizatuma n’ikibi ashobora gukora kiburizwamo n’ibyiza umuziho kuko aribyo uha agaciro cyane kurusha ibibi.

5.Mujye muganira ku kibazo aho kugitonganira

Niba hari ibyo uziko uwo mwashakanye atitwayemo neza, witahana umutima wo gutongana. Ishakemo umutima wo kubiganiraho kuko ikiganiro gituma mubibonera umuti kurusha uko mwatongana mukarakaranya gusa bikaba byanavamo ibindi birebire.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND