RFL
Kigali

U Bwongereza bugiye guca kwibagisha basubiranya akarangabusugi no kubupima

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/01/2022 10:35
0


U Bwongereza bugiye guca kwibagisha basubiranya akarangabusugi (hymen) kizwi ku izina rya Hymenoplasty ndetse no kwipimisha ubusugi.



Hymenoplasty ni  ukugerageza kongera kurema akarangabusugi/akarindabusugi (hymen) k'umugore, mu mico imwe gahuzwa nyine n'ubusugi, ariko ni igikorwa kimaze gufatwa nk'ihohoterwa rigamije kwiyubahisha. Mu gihugu cy'u Bwongereza iki gikorwa kizagirwa icyaha, kimwe n'igikorwa cyo gupima ubusugi.

Minisitiri ushinzwe iby'ubuzima bwo mu mutwe mu Bwongereza, Gillian Keegan yavuze ko leta yiyemeje kurengera abagore b'intege nke n'abakobwa muri iki gihugu bahatirizwa gukorerwa icyo gikorwa cyo gupima ubusugi cyangwa gusubiranya Hymen. Hymenoplasty ni serivisi itangwa mu mavuriro yigenga kandi ishobora kwishyurwa agera ku £3,000 (arenga gato 4,000,000Frw).

Muri icyo gikorwa basa n'abongera kurema ako gace gato k'igitsina kazwi nka hymen ubusanzwe kaba gafunze igice kimwe cy'igitsina cy'umugore. Ariko Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS rivuga ko "kutagaragara kwa hymen si ikimenyetso ntakuka cy'imibonano".

Akarindabusugi k'umukobwa gashobora gucika kubera impamvu nyinshi, si gusa imibonano mpuzabitsina, urugero nko mu myitozo ngororangingo cyangwa gukoresha udukoresho twinjizwa mu gitsina 'tempons' mu gihe cy'imihango.

Bamwe mu bakomeye ku mico ya cyera bahuza gusubiranya ubusugi muri ubwo buryo no kongera kuba isugi, ikintu bafata nk'indagagaciro ikomeye, biteze ko isugi igomba kuva amaraso mu mibonano y'ijoro rya mbere ry'ubukwe.

OMS/WHO ivuga ko gupima ubusugi bikorwa mu bihugu nibura 20, bigakorwa hinjizwa ikintu runaka mu gitsina [kenshi intoki] kureba niba hymen ikiriho.

Leta y'u Bwongereza yijeje ko kugeza ku mpera z'uyu mwaka izatangira "guca kwibagisha basubiranya akarangabusugi".

Ubu umushinga w'itegeko ribuza ibyo bikorwa bawongeyemo ingingo yo guhana "gufasha no kureberera" umuntu ukora ibyo kandi bikaba byavamo gufungwa imyaka itanu. Ndetse no kujyana umukobwa mu mahanga kubikorerwa bikaba icyaha.

Umwaka ushize ubwo uwo mushinga wagezwaga mu nteko, leta nabwo yarawuhinduye ishyiramo no gupima ubusugi byaba icyaha kuko gupima ubusugi no kwibagisha akarangabusugi byombi byegeranye cyane.

Diana Nammi, ukuriye ikigo Iranian & Kurdish Women's Rights Organisation, yaharaniye ko ibi bihagarikwa. Avuga ko "umugore wese n'umukobwa ukorerwa uku kubagwa ngo yerekanwe nk'isugi bikorwa ngo habe ubukwe yahatiwe, byateguwe n'umuryango we."

Ati: "Hymenoplasty itera ihungabana kandi hafi icya kabiri cy'abayikorerwa ntibashobora kuva amaraso ku mibonano ikurikiyeho (nk'uko biba byitezwe) bigatuma ashobora guhohoterwa cyangwa se no kwicwa."


Haleleh Taheri washinze umuryango ufasha abagore witwa 'Middle Eastern Women and Society Organisation' avuga ko bizafata igihe no kwigisha ngo ibi bihagarare kandi amaze igihe abishishikariza ababyeyi. U Bwongereza bugiye guca Hymenoplasty no gupima ubusugi nyuma yaho umubare munini w'abakobwa wasabaga ko iki gikorwa cyavaho kuko kibabangamira.

Src:www.BBC.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND