RFL
Kigali

Ndatimana Robert wakiniye Rayon Sports yabonye ikipe nshya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/01/2022 10:24
0


Umukinnyi wo mu kibuga hagati, Ndatimana Robert wakiniye amakipe atandukanye akomeye mu Rwanda ndetse n'ikipe y'igihugu, yasinye muri Rwamagana City aho agomba kuyikinira mu mikino yo kwishyura.



Robert ni umukinnyi igihugu cyose cyari gihanze amaso kubera impano yari afite ariko na n'ubu ntabwo yageze ku gasongero abantu bamushakagaho.

Ndatimana Robert uvuka mu Karere ka Rwamagana, yiyemeje kongera gutangira bundi bushya, asinyira Rwamagana City ikina mu cyiciro cya kabiri, aniyemeza kuyizamura mu cyiciro cya mbere.

Ndatimana mu Amavubi 

Ndatima wamenyekanye cyane mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 yakinnye igikombe cy'Isi, ntabwo yakunze guhirwa n'amakipe yagiye akinira. Uyu mukinnyi yamenyekanye cyane muri Rayon Sports yavuyemo ajya Muri Police FC, ndetse anyura no muri Gicumbi FC kuri ubu akaba nta kipe yari afite nyuma yo kuva muri Sunrise FC yijyanye amasezerano ye atarangiye.

Ndatimana muri Rayon Sports

Si Ndatimana Robert gusa Rwamagana City yasinyishije, kuko yazanye na Rubibi Bonke, Kabagema Bashir na Uwayo Olivier.

Uyu Kabagema Bashir si ubwa mbere akiniye Rwamagana City kuko bigeze no kubana mu cyiciro cya kabiri, akinira Kirehe FC iri mu cyiciro cya mbere, ayivamo ajya mu Amagaju FC nayo batandukana ejobundi ananiwe kuyazamuka mu cyiciro cya mbere. Aba bakinnyi basinye amasezerano agomba kubageza imikino yo kwishyura irangiye.

Ndatimana yaherukaga mu kibuga akinira Sunrise FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND