RFL
Kigali

Ku myaka 90, Methuselah niyo fi ikuze kurusha izindi ku Isi

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:27/01/2022 10:18
0


Muri Bibiliya, Metusela yari sekuru wa Nowa kandi bivugwa ko ari we muntu wabayeho igihe kirekire kurusha abandi ku Isi, aho yagejeje ku myaka 969. Ifi ikuze kurusha izindi ku Isi nayo yahawe izina rya Metuselah, aho abahanga mu binyabuzima bo muri 'California academy of Science' bemeza ko ari yo imaze igihe kirekire.



Aba bahanga bemeza ko iyi fi imaze ku Isi igihe kingana n'imyaka 90 cyangwa kuyirenza, aho nta zindi zo mu rungano rwayo zikiriho.

Methuselah ifite uburebure bwa metero imwe n'ibice bibiri (1,2m) n'ibiro 18. Ni ifi y'ibihaha (Lungfish), yazanywe mu nzu ndangamurage ya San Francisco mu 1938 ivuye muri Australia.

Allan Jan, inzobere mu binyabuzima akagira n'ubumenyi bwihariye ku mafi yagize ati "Ubusanzwe, Methuselah niyo fi ikuze cyane". Abashinzwe kwita kuri Methuselah bavuga ko ari ifi y'ingore.

Jan avuga ko Methuselah izi kubana neza n'abantu bari hafi yayo ndetse n'andi mafi ariko kandi ifite imbaraga nyinshi ziyirinda mu gihe isagariwe.


Ukuboko kwa Allan Jan kuri Methuselah

Jan yavuze ko iri shuri rikuru rya 'Califonia Academy of science' rifite andi mafi abiri akomoka muri Australia ari mu kigero cy'imyaka 40 cyangwa 50, nayo ashobora kuzabaho imyaka irenze 100.

Amafi ni ikiremwa cy'ingenzi ku bantu, akanaba kimwe mu biribwa bikundwa kandi biboneka mu mpande zose z'Isi. Abarobyi b'umwuga borora amafi mu migezi, ibiyaga, inyanja ndetse hamwe na hamwe bagomera amazi bakiremera ibizenga byo kuyororeramo.

Mu bihugu bimwe na bimwe bifite uburobyi nk'umurimo winjiza cyane kurusha indi, amafi akoreshwa nk'ibimenyetso by'umuco n'imyizerere itandukanye.


Uburobyi butunze benshi ku Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND