RFL
Kigali

Nigeria, igihugu cya mbere gifite abagore bitukuje benshi muri Afurika

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/01/2022 9:54
0


Igihugu cya Nigeria nicyo gihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika gifite umubare munini w'abagore bitukuje.



Mu bushakashatsi  bwakozwe na International Journal of Women's Dermatology bwasohotse mu kinyamakuru cya CNN, buvuga ko Nigeria aricyo gihugu ku mugabe wa Afurika gifite umubare munini w'abagore bihinduje uruhu bakarutukuza. Gutukuza uruhu cyangwa se Skin Bleaching/Skin Whitening nkuko babyita mu ndimi z'amahanga, ni kimwe mu bikorwa bikunze gukorwa cyane n'igitsinagore kurenza igitsinagabo. Kugeza ubu abagore bo muri Nigeria nibo bayoboye abandi bose bakoze iki gikorwa ku mugabane wa Afurika.

CNN yatangaje ko 75% by'igitsinagore mu gihugu cya Nigeria bitukuje babikesheje amavuta ahindura uruhu rw'igikara rukaba inzobe. Amavuta akoreshwa mu guhindura isura ni arimo ibigabanya Melanin mu mubiri. Iki kinyamakuru kivuga ko amavuta atukuza uruhu ariyo agurwa cyane ku isoko kurusha amavuta asanzwe ndetse 90% by'amavuta acuruzwa muri Nigeria ni ahindura uruhu.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Nigeria iri ku mwanya wa mbere mu bihugu byo muri Afurika byinjiza amavuta ahindura uruhu kurusha ibindi kuko isoko ry'amavuta atukaza ari rinini cyane. Igihugu cya kabiri kigwa mu ntege Nigeria ni Senegal ifite 60% by'abagore bitukuje.

Igihugu kiri ku mwanya wa gatatu, ni Mali aho ifite 50% by'abagore bitukuje, naho Ghana ikaza ku mwanya wa Kane aho ifite 30% by'abagore bitukuje. CNN ivuga ko Nigeria, Senegal,Mali na Ghana aribyo bihugu 4 muri Afurika bifite umubare munini w'abagore bitukuje kurusha ibindi muri Afurika.

CNN ikomeza ivuga ko nubwo amavuta atukuza afite ingaruka mbi nyinshi kuruhu rw'igitsinagore zirimo no kurwara indwara ya Kanseri y'uruhu, bitabuza ko ariyo mavuta agurwa cyane kandi akoreshwa n'abagore batitaye ku ngaruka zirimo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND