RFL
Kigali

Christopher yateguje indirimbo, asubiza abibaza ko agiye kureka umuziki kubera umubyeyi we

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/01/2022 9:40
0


Umuhanzi Christopher Muneza wamamaye mu muziki nka Christopher, yahishuye ko yahimbye izina ritabaho mu ndirimbo nshya agiye gusohora ariko rifite ubusobanuro bukomeye, asubiza n'abibaza ko agiye kureka umuziki.



Indirimbo Nibido ni nshya mu matwi y'abantu kuko umuhanzi Christopher amaze amasaha make asangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga integuza nto iri mu buryo bw'amashusho, maze abwira abantu ko izasohoka vuba cyane.

Gusa mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko iyi ndirimbo izasohoka mu cyumweru gitaha, cyane ko iyi nteguza ikimara gusohoka abantu batangiye kugira amatsiko banamubaza igihe izasohokera.

Muri iki kiganiro uyu muhanzi yavuze ko izina Nibido yaririmbye ritabaho ariko avuga ko yashatse kuririmba umuntu w'agaciro bihebuje, anakomoza ku bakomeje kwibaza ko yareka umuziki nyuma y'ibibazo bitandukanye yagize mu mwaka wa 2021 birimo no kubura umubyeyi we.

Christopher yavuze ko yahimbye izina ritabaho mu ndirimbo agiye gusohora

Yagize ati'' Ni izina ritabaho nahimbye kugira ngo nsobanure umuntu ufite agaciro bihebuje ndetse ikaba iri muri style nsanzwe nkora, nka Iri joro, Micasa n'izindi abantu bagiye bakunda kandi nizeye ko izakirwa neza.''

Christopher wavuze ko atibuka ubuzima bwe atari mu muziki, yasubije abibaza ko ashobora kureka umuziki bitewe n'ibibazo yagiye ahura nabyo birimo no kubura umubyeyi we umubyara mu 2021.

Yagize ati''Nta n'ubwo nibuka ubuzima bwanjye ntari mu muziki, nasinye contract ya mbere mfite imyaka 16, rero ubuzima bwanjye bwose ni umuziki kandi abantu barabizi iyo nywurimo ndawukora kandi bakanyurwa.

Christopher Muneza ni umuhanzi wabaye ikirangirire mu Rwanda acyambaye umwenda w’ishuri mu 2009, uyu muhanzi yatsinze amarushanwa yari yateguwe na Ishimwe Clement uyobora Kina Music, ahita asinyana n’iyi nzu amasezerano itangira kumukorera indirimbo.

Mu 2010 ubwo Christopher yari atangiye gukorana na Kina Music, yari agiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri APACE, atangira gukora zimwe mu ndirimbo nka Sigaho, Amahitamo, Ishema n’izindi.

Christopher yabuze umubyeyi we mu 2021

Zimwe muri izi ndirimbo ntabwo zamenyekanye cyane, ariko abakurikira cyane umuziki batangiye kumva izina rishya ryakomangaga ku miryango y’umuziki mu Rwanda.

Yiga mu mwaka wa Kane, yasohoye indirimbo “IRI JORO” yakoranye na Danny Nanone, ayisohora atazi ko indirimbo izamugira ikirangirire nk’uko byaje kugenda.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND