RFL
Kigali

Umugabo wagaragaye akubita umwana ku rukuta rw'inzu bikamuviramo urupfu yatawe muri yombi

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:27/01/2022 9:20
0


Abapolisi bo mu Ntara ya Murang'a mu gihugu cya Kenya, bataye muri yombi umugabo ushinjwa kwica uruhinja rw’amezi ane nyuma yo kuvuga ko ashidikanya ku kuba ari we se w’umwana nyawe.



Mu mashusho ateye agahinda yafashwe na Camera zo mu nzu, yasakaye ku mbuga nkoranyambaga kuva kuwa mbere w'iki cyumweru agaragaza umugabo witwa Njuguna akubita umugore we akanajugunya umwana ku rukuta rw'inzu.

Bivugwa ko Mark Njuguna, ufite imyaka 23 y'amavuko, yabanje gutegeka umugore we Mary Muthoni kutonsa umwana mbere yo kumukubita hasi akamwicira aho mu rugo rwabo ruri ahitwa i Gatanga.

Muthoni yavuze ko mu gihe umugabo we Njuguna yamukubitaga, yanamubuzaga gutanga impuruza ku baturanyi cyangwa polisi ari nako amubwira amagambo yo kumutera ubwoba. 

Icyakora, Muthoni yashoboye gusohoka mu nzu abimenyesha sebukwe Samuel Kiguro na bamwe mu baturanyi bafashe ukekwaho icyaha bamujyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Kihumbuini, ahari gukorerwa iperereza ryimbitse.

Kiguro yavuze ko umuhungu we akunda kunywa ibiyobyabwenge, Ati "Anywa inzoga nyinshi. Umwaka ushize, twamujyanye kugororwa (Rehab) ngo asubizwe mu buzima busanzwe kuko yari yarabaswe n'ibiyobyabwenge bigatuma atera ubwoba abo mu muryango we."

Yongeyeho ati "Umuhungu wanjye afite ibibazo (Mu mutwe), imyitwarire ye ihutaza umugore we, yaramukubise cyane kandi no mu minsi ishize yamuteye ubwoba ko azica nyina."

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Murang'a, Donatha Kiplangat yagize ati "Birababaje kubona twabuze umwana muri ubu buryo. Niba iki kibazo cyari kizwi na mbere, byarashobokaga ko ukekwaho icyaha yari gufashwa binyuze mu kugirwa inama."

Madamu Kiplangat yavuze ko bari gukora iperereza kuri iki kibazo yongeraho ko ukekwaho icyaha azakorerwa ibizamini byo mu mutwe mbere yuko ashinjwa icyaha cy'ubwicanyi.

Bamwe mu baturanyi bavuze ko Mark Njuguna ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana, asanzwe agira amahane menshi ariko nta muntu watekerezaga ko byagera aho kwica.

Mark Njuguna yari afite umujinya w'umuranduranzuzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND