RFL
Kigali

Heroes Cycling cup: FERWACY na CHENO bateguye irushanwa ryo kwizihiza umunsi w'Intwari

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/01/2022 21:19
0


Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) rifatanyije n' Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) hateguwe isiganwa ryo kwizihiza umunsi w'Intwari rizaba tariki ya 30 Mutarama 2022 i Remera kuri stade Amahoro.



Isiganwa rizaba rifite intego yo kwigisha abakiri bato umuco w'ubutwari bijyanye n'insanganyamatsiko igira iti " Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu" ndetse no gushaka impano z'ingimbi n'abangavu mu gutegura shampiyona y'Isi izabera mu Rwanda mu 2025.

Isiganwa rizitabirwa n'abahungu n'abakobwa bari mu byiciro bibiri by'imyaka 12-14 na 15-16 ribere kuri Stade Amahoro i Remera. Kwiyandikisha bizakorerwa kuri murandasi (online) no ku cyicaro cya FERWACY kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022.


 Abazasiganwa bazizanira amagare n'ingofero bambara batwaye amagare kandi bagomba kuba bakingiwe COVID-19. Kimwe nko mu 2020, CHENO na FERWACY nabwo bateguye isiganwa ryo kwizihiza umunsi w'Intwari ryegukanywe na Habimana Jean Eric mu bagabo, Ingabire Diane mu bagore na Muhoza Eric mu ngimbi.

Abakinnyi Nta bwo bazakina mu muhanda urambuye ahubwo bazazenguruka kuri stade amahoro ndetse basiganwe ku minota aho gukoresha ibirometero, abatsinze mu matsinda bahurire ku isiganwa rya nyuma.


Kugira ngo abana bakine bizasaba ko bashyirwa mu byiciro bigendeye ku magare bazanye kuko amagare yose azaba yemewe haba amagare gakondo, ayo gusiganwa ndetse n'ubundi bwoko bwose. Abazitwara neza bazakomeza gukirikiranwa na FERWACY kuko amasiganwa nk'aya arateganyijwe mu minsi iri imbere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND