RFL
Kigali

PNL Day 15: Iranzi Jean Claude na Olivier Seif mu bakinnyi batemerewe gukina

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/01/2022 8:53
0


Abakinnyi bagera k'umunani bo mu makipe atandukanye nibo batemerewe gukina umunsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda kubera ibihano by'amakarita.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Mutarama, shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda iragaruka hakinwa umunsi wa 15. Ni umunsi usoza imikino ibanza ya shampiyona.

Abakinnyi bagera ku 8 ntabwo bari bukandagire mu kibuga kubera amakarita bahawe yaba atukura cyangwa imihondo itatu yaruzuye.

Niyonzima Olivier Seif ntabwo aribukine umukino AS Kigali igomba guhuramo na Etoile de L'Est kubera ikibazo cy'amakarita. Muhinda Brian utari wagasibye umukino n'umwe muri Bugesera uyu mwaka, ntabwo ari bugaragare mu kibuga ku mukino Bugesera FC yakira  Gicumbi FC. Muhinda yabonye ikarita itukura ku mukino Bugesera yari yasuyemo Police FC.

Gakwavu Jean Berchmas ukinira Etincelles FC, Iracyadukunda Eric ukinira Kiyovu Sports na Dusingizemungu Ramadhan ukinira Marine FC nabo ntabwo bemerewe gukina umunsi wa 15 wa shampiyona. 

Ikechukwu Irokan Samson uheruka gutsinda igitego cyahaye amanota atatu Musanze mbere y'uko itsindirwa Huye, na we ntabwo ari bubashe gukina kubera amakarita atatu y'imihondo.

Nshimiyimana Imran na we ukinira Musanze FC ntabwo ari bugaragare ku mukino Musanze FC izakina na Rutsiro FC, naho Iranzi Jean Claude ukinira Rayon Sports na we ntaribugaragare ku mukino Rayon Sports ihuramo na Gasogi United nyuma yo kuzuza amakarita atatu y'umuhondo.

Iranzi Jean Claude ntagaragara mu mukino uhuza Rayon Sports na Gasogi United kubera amakarita






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND