RFL
Kigali

Mwarimu ashyize ingwa hasi ninde wundi wayegura? Ese ni we nkingi y’uburezi?

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/01/2022 8:40
0


Mwarimu ni we uba uri mu ishuri hamwe n’abanyeshuri, mwarimu ni we wa mbere umenya uburyo abana biga ndetse niwe umenya ubuzima bwose babayemo. Mwarimu niwe wakabajijwe ibigenda n’ibitagenda mu ishuri rye, kuko niwe uba ufite amakuru yose.



Ahenshi ku Isi, uburezi buhura n’ingorane zikomeye, aho usanga ireme ry’uburezi riri hasi ndetse n’ibyo abana bari bategerejweho bikajya hasi. Bimwe mu biguhugu byateye imbere ku mugabane wa Asia, bishaka abarimu bazi kwigisha cyane ndetse baminuje amashuri yabo mu burezi bikabaha akazi k’igihe kirekire kugira ngo birebe ko ireme ry’uburezi ryashakirwa mu bwenge bwabo.

Muri ibi bihugu bemera ko niba ireme ry’uburezi riri hasi, bishobora guturuka ku myigishirize mibi, kuba abarimu badashoboye no kuba bahembwa adahagije bigatuma bakora nk’abadashaka. Kugira ngo ireme ry’uburezi riboneke, nuko habaho ubufatanye hagati ya mwarimu ndetse n’abo uburezi buri munshingano hagendewe ku cyo mwarimu akeneye kurusha ibindi. Umwarimu witwa Chanakya wigeze kuba uwa mbere ku Isi, yatangaje ko umwarimu ari we ukwiriye kwitabwaho ubundi hakaboneka ireme ry’uburezi.

Abahanga bavuga ko akamaro ka mwarimu ari uguhindura. Mwarimu niwe uba uzi abana bafata bigoranye cyangwa abaje kwiga ntacyo bafite. Mwarimu wafashwe neza nawe afata neza abana, akabaremamo imbaraga, akabaha ubumenyi, ubupfura n’ubuhanga. Mwarimu aramutse arambitse ingwa hasi ninde wayegura ? Iki kibazo uwagisubiza wese ntiyajya kure yo kwemeza ko ntawabasha kuboneka nk’uko tubikesha ikinyamakuru blogs.adb.org, cyibanda ku nkuru z’uburezi.

Mwarimu ni we muntu wenyine ufasha abanyeshuri kumenya icyabazanye ku ishuri no kukibahera igihe, mwarimu ni we rufunguzo rw’iterambere n’ireme ry’uburezi ariyo mpamvu aba agomba kwitabwaho mu buryo bwose. Umwarimu witwa John E. Chubb yasobanuye uburyo mwarimu yakwifashisha mu gihe ari kwigisha abana, asobanura ko imico y’umwana imenywa na mwarimu mu gihe bari mu ishuri ndetse ashimangira ko ariwe wagahise ayibwira umubyeyi we bagahita bafatanya kuyiyobora mu nzira nziza.

HARI IBYO MWARIMU ATAGOMBA KUBURA MU RWEGO RWO GUTUMA UBUREZI BUTERA IMBERE

1.Umushahara abonera igihe: Iyo mwarimu yahembwe neza kandi agahemberwa igihe, uburezi buba buri mu maboko meza. Ariko nawe ibaze, niba mwarimu yabuze umushahara we cyangwa agahabwa umushahara utuma yitotomba?

2.Ibikenerwa by’ibanze mu kazi: Mwarimu asaba iby’ingenzi mu kazi bituma akora akazi neza kandi yitanga, ubundi ireme ry’uburezi, rikaboneka kandi neza.

Inkomoko: Blogs.adb.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND