RFL
Kigali

Hatangajwe itariki yo gusezera no guherekeza bwa nyuma Rev. Nzabonimpa Canisius uherutse kwitaba Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/01/2022 17:38
0


Ku Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022 ni bwo Rev. Pastor Nzabonimpa Canisius wari umuvugabutumwa ukomeye mu Itorero rya ADEPR yitabye Imana. Kuri ubu hatangajwe itariki yo gusezera no guherekeza bwa nyuma uyu mupasiteri.



Nk'uko InyaRwanda.com ibikesha Joel Sengurebe umuhungu wa nyakwigendera Rev. Nzabonimpa Canisius, tariki ya 31/01/2022 ni bwo hazaba umuhango wo gusezera bwa nyuma Rev. Nzabonimpa waguye i Rubavu ubwo yari yagiye mu ivugabutumwa. Uyu muhango uzabera mu Karere ka Rusizi muri ADEPR Paroise ya Gihundwe ari na yo nyakwigendera yakoreagamo umurimo w'Imana.

Rev. Nzabonimpa wari waragiye mu zabukuru, yakoze ivugabutumwa rikomeye harimo inyigisho yagiye ashyira kuri DVD, ibitaramo yagiye ategura mu myaka itandukanye, ibyo yagiye yitabira yatumiwemo ndetse yanagenze amahanga mu kubwiriza ijambo ry’Imana. Bimwe mu bihugu yagiyemo harimo ibyo yagiyemo mu 2018 aho yamaze amezi agera muri abiri harimo: Norvège, u Bufaransa n’u Bubiligi.

Zimwe mu nyigisho ze nk’uko tuzisanga ku mashene anyuranye y’ivugabutumwa ku rubuga rwa youtube, harimo “Ugucungurwa kw’abari mu isi”, “Iyi si ntigushuke izashira”, “Umugenzi” n’izindi. Rev. Past Nzabonimpa Canisius yabaye Umuyobozi mu ma Paruwasi atandukanye yo mu itorero rya ADEPR mu karere ka Rusizi harimo Gihundwe, Bigutu, Rwahi, Ntura n’ahandi.


Rev. Nzabonimpa Canisius azashyingurwa kuwa Mbere w'icyumweru gitaha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND