RFL
Kigali

Abasore: Imyitwarire uzirinda iyo uganiriza umukobwa urambagiza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/01/2022 14:39
0


Hari ubwo usanga abahungu bamwe barambagiza abakobwa bakunda, ariko bagasanga barabanze batazi icyo babahora. Uburyo witwara iyo uganiriza umukobwa uri kumutereta, iyo ari umukobwa ushishoza ashobora kukunyuzamo ijisho bigatuma akwangira icyo.



Dore rero imyitwarire umusore urambagiza umukobwa agomba kwirinda iyo baganira:

-Kujya impaka zidashira : Iyo uganiriza umukobwa ushaka ko mukundana, ntabwo ari byiza ko uhora ujya impaka nawe. Impaka ntizabura ariko aba akeneye ko mufata umwanzuro wabyo bidatinze. Icyo gihe umukobwa aba akeneye ko wigaragaza nk’umugabo we w’ahazaza, ngo umwereke uburyo uzajya uhosha impaka mugira hagati yanyu. Iyo izo mpaka muzitinzemo rero, aba yumva ko wananiwe kubahiriza inshingano zawe.

-Kutamuha umwanya ngo akubwire ikimuri ku mutima : Umukobwa uzi icyo ashaka, aba akeneye guhabwa umwanya ngo nawe avuge ibitecyerezo bye. Iyo rero uri wa musore uvuga ntahe mugenzi we umwanya, n’iyo yaba amubwira ibintu byiza agera aho akumva abirambiwe.

-Kurahira kenshi mu mugambo uvuga : Imvugo yo kurahira usanga abantu benshi baba bamenyereye kuyikoresha iyo baganira n’inshuti z’urungano. Iyo rero wibagiwe ko wahuye n’umuntu udasanzwe ugakomeza kujya urahira nyuma ya buri jambo ryose uvuze, umukobwa we akubonamo indyarya.

-Kumuhata ibibazo ukibagirwa ko muri kuganira : Cyane cyane ibi ugomba kubyirinda iyo uri kuganira n’umukobwa ku nshuro ya mbere. Abenshi babikora baziko bari gushaka amakuru yose ku mukobwa baganira, ariko umukobwa we biramubangamira. Niba ushaka kumenya biruseho umukobwa muganira, ujye umujyana buhoro kuko uba uzagenda umumenya rimwe na rimwe akazakwibira nta n’ibyo wirirwe umubaza.

-Kumuganiriza usa nk’aho utifitiye icyizere : Mu gihe uganiriza umukobwa ushaka ko mukomezanya, ujye wirinda kugaragaza amasoni. Abakobwa bakunda umusore wifitiye icyizere, umuganiriza adatinya kumureba mu maso kandi ukagaragaza ko wiyubashye unubashye uwo muganira.

-Kumuganiriza witaka : Iyo uhora uganiriza umukobwa wivugaho ibyiza ufite aho kureka ngo abe ariwe uzabikwibwirira, bituma agufata nk’umwiyemezi. Icyo gihe cyakora iyo uhuye n’umukobwa ugamije kukurya amafaranga niho agufatira, ukazisanga yarayakumazeho kuko ari wowe uba wamushotoye wamubwiye iby’imitungo ufite kandi atabigusabye.

Ngibyo rero ibyo umusore uganiriza inkumi aba agomba kwirinda bijyanye n’amagambo avuga ndetse n’imyitwarire, kuko bishobora kuba intandaro yo kuba umukobwa yamwanga.

Src:www.LoveTips.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND