RFL
Kigali

USA: Umugabo yangiwe guhabwa umutima kubera atikingije Covid-19

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/01/2022 11:20
0


Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo yangiwe guhabwa umutima kubera kwanga kwikingiza Covid-19.



Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo witwa DJ Ferguson yangiwe guhabwa umutima n'ibitaro arwariyemo byitwa Brigham and Women's Hospital biherereye mu gace ka Boston. Ibi bitaro bikaba byangiye guha umutima uyu mugabo urembye cyane nyuma y’aho yangiye gufata urukingo rwa Covid-19, bitewe n'imyemerere ye. Umuryango wa DJ Ferguson ukaba uri kwaka ubufasha ibi bitaro arwariyemo.

DJ Ferguson w'imyaka 31 y'amavuko akanaba se w'abana babiri, yajyanywe mu bitaro bya Brigham and Women's Hospital ku itari 26/12/2021, ubwo yari arembye cyane akeneye ko bamubaga bakamuha undi mutima, nyamara ibitaro biramwangira kuko yari atarafata urukingo rwa Covid-19. Se w'uyu murwayi witwa David Ferguson, yatangaje ko umuhungu we yanze gufata urukingo rwa Covid 19 kubera imyemerere ye ndetse ko atanizera uru rukingo.

Ibitaro bya Brigham and Women's Hospital byabwiye BBC ko bafite ikibazo cy'ingingo (Organs) nkeya ku buryo bari kuziha abarwayi bacye kandi bujuje ibisabwa, birimo nko kwikingiza Covid-19.

Ibi bitaro kandi byabwiye BBC ko “kubera ubuke bw’ingingo, dukora uko dushoboye kugira ngo umurwayi uhawe urugingo abe afite amahirwe menshi yo kubaho.”

Umuvugizi w’ibi bitaro yakomeje avuga ko “ibitaro bisaba ko umurwayi aba yarakingiwe, ndetse hari n’indi myitwarire y’imibereho basabwa kugira ngo bibongerere amahirwe yo kubaho nyuma yo guhabwa urugingo kuko ubwirinzi bwabo bw’umubiri buba buri hasi cyane hafi ya ntabwo.”

Ibi bitaro kandi byongeyeho ko “uretse n'ikibazo cya Covid-19, mu barwayi 100.000 bakeneye guhabwa izindi ngingo byibuze bategereza imyaka 5 kugira ngo bazihabwe kubera ubuke bwazo''.

Ibi bitaro kandi bikaba bivuga ko byagerageje gufasha ibishoboka DJ Ferguson kuva byamwakira mu byumweru 4 bishize, gusa bikaba nta kindi byamumarira cyangwa ngo bimushyire ku rutonde rw’abazahabwa umutima kuko yanze kwikingiza Covid-19. Se wa Ferguson, David Ferguson yatangarije BBC ko nta kindi yakora mugihe umuhungu we adashaka gufata urukingo.

Mu magambo ye yagize ati''Umuhungu wanjye ararembye cyane kandi nta gihe asigaranye, gusa arimo kurwana bikomeye. Afite amahame n'imyizerere ye ntahindura, kandi biri gutuma ndushaho kumwubaha cyane. Nta kindi nakora kuko ni umubiri we, ni amahitamo ye''.


Uwagize uruhare mu gukusanya ubufasha bwo kuvuza uyu murwayi, yavuze ko uyu murwayi yari afite impungenge ko kwikingiza bishobora gutuma umutima we usanzwe ufite intege nke ugira ibibazo, bitewe n’uko urukingo rujya rugira ingaruka (side effects/ effets secondaires) ku barutewe; ibintu ikigo cy’Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara CDC kivuga ko bibaho gake gashoboka.

Gusa iki kigo, gikangurira abahabwa ingingo ndetse n’ababana nabo bya hafi kwikingiza, ndetse no guhabwa urukingo rushimangira.

Ibi by’uyu murwayi bibaye mu gihe mu ntangiriro z'uku kwezi, umugore wo muri Minnesota yareze ibi bitaro bya Brigham and Women's Hospital, abishinja kwanga kuvura umugabo we kuko atikingije Covid-19. Ni mu gihe kandi 63% by’abatuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze gufata inkingo ebyiri za Covid-19, naho abandi 40% bafite urukingo rwa gatatu.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND