RFL
Kigali

Akari ku mutima wa The Ben nyuma y'uko akoze amateka yo kuza mu bahanzi 10 bakomeye muri Tanzaniya

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:26/01/2022 10:03
0


Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben yaciye agahigo ko kuba ariwe muhanzi nyarwanda wa mbere, umaze icyumweru ari mu bahanzi 10 bayoboye mu gihugu cya Tanzaniya kandi atahakomoka.



Mu ngengabihe igaragaza abahanzi bakomeye muri Tanzaniya, igaragaza abahanzi 10 gusa mu bihe bitandukanye mu cyumweru cyose, aho usanga umuhanzi ukunzwe cyane muri iki gihugu ari Diamond Platnumz.

Usibye The Ben, n'urubuga rwitwa Cocomelon Nurser runyuzwaho amashusho y'abana, The Ben niwe muhanzi utabarizwa mu gihugu cya Tanzaniya uri kuri uru rutonde rwa Music Charts and Insights muri Tanzaniya.

Ibi kandi ku rubuga rwa youtube bihita bigaragaza ko umuhanzi The Ben ariwe muhanzi wumvwa cyane mu Rwanda, nyuma ya Diamond Platnumz mu ndirimbo Unachezaje.

The Ben yasabye abantu gukomeza gushyigikira umuziki nyarwanda muri rusange

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, umuhanzi The Ben yavuze uko yiyumva nyuma yo gukora aya mateka, ndetse asaba abantu gukomeza gushyigikira umuziki nyarwanda kuko abahanzi nyarwanda bashoboye ndetse ko hari ubushobozi bafite bukomeye.

The Ben yagize ati''Ni iby’agaciro gakomeye cyane ku muziki wanjye ndetse n'umuziki nyarwanda muri rusange, kuko ibi biba bivuze ikintu kinini atari kuri njye gusa ahubwo ari ishema ku banyarwanda muri rusange.''

The Ben nyuma yo gukorana indirimbo na Diamond Platnumz yitwa “Why” , ni bimwe mu bintu byatumye ahangwa amaso muri Afurika ndetse umuziki we ukomeza kwibazwaho n'abatari bake bitewe n'imiririmbire ye.

The Ben yavuze ko atari ishema kuri we gusa ahubwo ari ku muziki nyarwanda muri rusange

Umuhanzi The Ben yasohoye indirimbo yakoranye na Diamond, nyuma y’imyaka yari ishize abahanzi banyuranye bo mu Rwanda bagerageza gukomanga muri WCB Wasafi, ngo bakorane indirimbo n’uyu muhanzi ukomeye muri Tanzania ariko bikagorana. Kanda hano urebe uko urutonde rukurikirana

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO WHY THE BEN YAKORANYE NA DIAMOND

Indirimbo Why ni indirimbo yasohotse kuwa 2 Mutarama 2021, mu buryo bw'amajwi naho amashusho yayo asohoka tariki 4 Mutarama 2021, nyuma y'iminsi ibiri gusa.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND