RFL
Kigali

Christopher, Jules Sentore, Green P na Dj Toxxyk bongerewe mu bazataramira i Dubai nyuma ya Dj Diallo

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/01/2022 21:58
0


Abahanzi batatu ndetse n'abavanzi b'umuziki ni bo bamaze kumenyekana nk'abazataramira i Dubai mu bitaramo bibiri biteganyijwe kuhabera basusurutsa abahatuye ku munsi mukuru w'abakundana (Saint Valentin).



Ni ibi bitaramo byateguwe mu rwego rwo gufasha abakunzi b’umuziki batuye i Dubai kwizihiza Umunsi Mukuru w’abakundana (St Valentin) nk'umunsi mukuru abakundana baba biteguye cyane.

Ibi bitaramo aba bahanzi barimo Christopher, Green P, Jules Sentore, DJ Diallo na DJ Toxxyk bagiye gukorera mu Mujyi wa Dubai byateguwe na Sosiyete yitwa ‘Urutozi Gakondo’ isanzwe ihanga imideri ikabifatanya no gutegura ibitaramo ikaba inaherutse gufungura ishami i Dubai.

Ibi bitaramo bigiye kuba nyuma y'uko iyi Sosiyete iherutse gusinyana amasezerano y’imikoranire n’umuraperi Green P, y'umwaka umwe mu birori bibereye ijisho yanaririmbyemo mu mujyi wa Dubai.

Igitaramo cya mbere kizaba tariki 11 Gashyantare 2022, kibere ahitwa Hues Boutique Hotel iri i Dubai, naho ikindi kibere mu bwato bwa Yatch buherereye mu mazi y’ahitwa Dubai Marina tariki 13 Gashyantare 2022.

Igitaramo cya mbere kizaba tariki 11 Gashyantare, naho ikindi kibe 13 Gashyantare 2022

Umunsi wa Saint Valentin uvuze iki ku bakundana, wakomotse he?

Umunsi wa Saint Valentin wakomotse ku mupadiri w’Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka ya 269 na 273 mbere y’ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w’umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.

Kuri uwo munsi, abasore bandika amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry’umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

Green P nyuma y'igitaramo ari kumwe n'abo mu Urutozi Design

Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore kuko mbere byabaga bibujijwe, ubucuti bwabo bugakomera bukavamo no kubana ubuziraherezo.

Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n’intambara zikomeye, agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yari ategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n’ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n’abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w’umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba.

Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati: “Love from your Valentine” ni ukuvuga “urukundo rwa Valentin wawe” amushimira urukundo n’ubudahemuka yamugaragarije.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND