RFL
Kigali

Nyuma y’indirimbo ‘Ku Musaraba’ Sam aritegura gushyira hanze indi nshya

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/01/2022 8:05
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sam Narabatuwe, unitegura gushyira hanze indirimbo yatangaje byinshi ku muziki we ukomeje kubera umugisha benshi binyuze mu bihangano by’umwuka birimo icyo yise ‘Ku Musaraba’ aheruka gushyira hanze.



Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kwiharira isoko yaba mu buryo bw’ikoranabuhanga no mu buzima busanzwe aho ubona ko abantu baba banyotewe kumva indirimbo zihembura imitima zikorwa n’abahanzi banyuranye buri munsi.

Umwe muri abo akaba ari Sam Narabatuwe umusore ukiri muto ariko ukomeje kugaragaza ubuhanga mu bihangano akora. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, yasobanuye byinshi ku muziki we anakomoza ku ndirimbo yitegura gushyira hanze mu bihe bya vuba.

Ati:”Nitwa Sam Narabatuwe, ndi umusore, nkaba ndi umuririmbyi uririrmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, natangiye kuririmba nkiri muto cyane muri Sunday school, naririmbye mu makorari menshi, ariko ubu korari mbarizwamo ni Holy Nation choir ADEPR Gatenga.”

Sam nubwo aririmba ku giti cye ahamya ko yihebeye gukorana n’abandi ati:”Nubwo ndirimba ku giti cyanjye ntabwo nareka na korali kuko ari yo natorejwemo kandi nkunda kuririmbana n'abandi cyane, kugeza ubu maze gukora indirimbo 6 harimo 5 z'amajwi gusa.”

Mu ndirimbo esheshatu amaze gukora harimo izo yagiye yifashishamo abandi ati: ”Muri izo ndirimbo 2 nazikoranye n'abandi bahanzi, nk'iyitwa ‘Ndanashima’ ariyo nahereyeho nayikoranye na Jado Kwizera, naho iyakurikiyeho yitwa ‘Ntacyo Nzatinya’ nayikoranye na Job Batatu.”

Agaruka ku ndirimbo ikomeje guhembura imitima ya benshi ati:”Indirimbo mperuka gushyira hanze yitwa ‘Ku Musaraba’ ni yo gushima Imana kuko yatanze Yesu akadupfira ku musaraba, kandi ivuga ko ku musaraba ari ho twaherewe kwezwa ibyaha byacu.”

Sam yageneye ubutumwa abakomeje kumushyigikira ati:”Nkaba mbwira abakunzi banjye ko hari byinshi mbategurira muri uyu mwaka aho ndasohora indirimbo ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho mu bihe bya vuba, ndateganya kandi gukomeza gukora cyane bishoboka kandi nuko Imana izanshoboza.”

Asezeranya abakunzi b’ibihangano by’umwuka by’umwihariko ibyo akora ati:”Kandi nzakomeza kubaha indirimbo nziza zihembura imitima, bakomeze kunshyigikira mu masengesho bampa n'ibitekerezo byabo birakenewe, bananshyigikire muri gahunda nihaye yo kujya nsohora indirimbo z'amajwi n'amashusho cyane kurusha Audio.”

Sam yatangiye gukora umuziki kuva mu buto

Aritegura mu bihe bya vuba gushyira hanze indi ndirimbo izasohokana n'amashusho yayo

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO YA SAM ‘KU MUSARABA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND