Kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Haruna Niyonzima, yatangaje ko umwaka wa 2022 utazamusiga mu Amavubi, yemeza ko aho kugira ngo azave mu kibuga akubite umuntu ingumi yasezera neza kandi mu mahoro.
Mu
kiganiro Sunday Choice cya Isibo TV cyabaye ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama
2022, Haruna Niyonzima usanzwe akinira AS Kiagali ariko akaba na kapiteni w’ikipe
y’igihugu Amavubi, yahishuye ko atakomeza kwihanganira ibibera muri ruhago
Nyarwanda, aho kuzahata ibaba arwana, azasezera neza kandi akazabikora muri uyu
mwaka wa 2022.
Haruna
avuga ko uyu mwaka ariwo wa nyuma ari gukina mu Amavubi, yagize ati:
“Ntabwo
nasezeyemo kuko njye ntabwo ndi umukinnyi wo gusezera mu Amavubi ngo
Abanyarwanda ntibabimenye, ariko biri mu nzira. Nzasezera mu buryo buzwi kandi
abantu bose bazabyishimira. Hari uburyo ndi kubiteguramo”.
Umunyamakuru
yamubajije ati “uyu mwaka”? Haruna yasubije ati “Cyane”.
“Igihe
cyose uzakora ikintu abantu ntibakishimire, byaba byiza kukivamo. Nubwo bavuga
ko ntacyo twagejeje ku Amavubi kuko tutayajyanye mu gikombe cya Afurika cyangwa
ahandi, hari ibyo twishimira twakoze kandi dutewe ishema na byo. Aho kugira ngo
ejo nzasohoke mu kibuga nkubite umuntu box (igipfunsi), nasezera hakiri kare,
nkigendera neza nta mutima mubi”.
Haruna
aheruka gukinira Amavubi ku mukino wa Mali mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi
cya 2022 ndetse wari uwa 105 akiniye ikipe y’Igihugu, akaba yaranabishimiwe
n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’.
Haruna
wakiniye amakipe menshi atandukanye arimo APR FC na Rayon Sports zo mui Rwanda,
Yanga Africans na Simba SC zo muri Tanzania, niwe munyarwanda rukumbi ugaragara
ku rutonde rw’abanyabigwa ba FIFA bamaze gukinira ibihugu byabo imikino 100
kuzamura, aho we amaze gukina imikino 105.
Aho
yanyuze hose Haruna yagiye agira ibihe byiza mu mupira w’amaguru ndetse abatizwa
amazina atandukanye arimo Baba Mzazi, Fundi, Fabregas n’ayandi, amaze igihe
kirekire ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi.
Uyu
mukinnyi wakunze gukina mu kibuga hagati ariko afasha ba rutahizamu, agiye
gusezera mu ikipe y’igihugu nta gikombe mpuzamahanga ayisigiye, biteganyijwe ko
uyu mwaka wa 2022 Haruna azasezera mu Amavubi, ibintu yavuze ko ari gutegura
neza.
TANGA IGITECYEREZO