RFL
Kigali

Urugo rwa Benzema rwasuwe na bene Ngango baramucucura

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/01/2022 17:39
0


Ubwo yari mu mukino Elche yaguye miswi na Real Madrid ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022, Rutahizamu w’umufaransa, Karim Benzema, urugo rwe rwatewe n’abajura baramucucura karahava.



Benzema yaraye agaragaye mu mukino Real Madrid yanganyijemo na Elche ibitego 2-2 muri shampiyona ya Espagne, gusa yaje gusimbura ku munota wa 58 nyuma yo kuvunika.

Uyu rutahizamu utahiriwe n’uyu munsi, yahushije penaliti ubwo ikipe ye yari imaze gutsindwa, atashye mu rugo iwe asanga abajuru bamwibye.

Ikinyamakuru 20 minutos cyo muri Espagne, cyatangaje ko abajura bateye urugo rwa Benzema binjiriye mu busitani aho afite inzu ihenze mu gace ka San Sebastián de los Reyes ndetse icyo gihe nta muntu wari mu rugo.

Benzema yaherukaga kwibwa muri Gashyantare 2019 ubwo we na bagenzi be bo muri Real Madrid bari bagiye gukina ‘El Classico’ na FC Barcelone.

Ntabwo higeze hatangazwa ibyo abajura bibye mu nzu y’uyu mukinnyi umaze gutsindira Real Madrid ibitego 17 mu mikino 22 imaze gukinwa muri Shampiyona ya Espagne uyu mwaka.

Kunganya na Elche byatumye Real Madrid igira amanota 50 ku mwanya wa mbere, irusha amanota ane Sevilla iyikurikiye.

Benzema yasohotse mu kibuga umukino utarangiye kubera imvune

Benzema yageze mu rugo asanga abajura bamwibye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND