Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul agiye kumara amezi umunani atagaragara mu kibuga nyuma y’imvune y’akagombambari yagize mu cyumweru gishize.
Ikipe
ya FC Shkupi yatangaje ko myugariro wayo, Rwatubyaye Abdul yagize imvune
ikanganye mu mukino batsinzwemo na Lech Poznan muri shampiyona ibitego 4-1,
bikazatuma atagaragara mu kibuga mu gihe cy’amezi umunani.
Rwatubyaye
yavunitse ku wa kabiri tariki ya 18 Mutarama, mu mukino ikipe ye yanyagiwemo
ibitego 4-1.
Uyu
myugariro uri mu beza u Rwanda rucungiyeho, yavunitse akagombambari bikazatuma amara
amezi umunani atongeye gukina umupira w’amaguru.
Ikipe
akinira ya FC Shkupi yamwifurije gukira vuba akagaruka mu kazi kuko bamukeneye.
Rwatubyaye
amaze umwaka umwe muri FC Shkupi kuko tariki ya 24 Mutarama 2021, babinyujije
ku rukuta rwabo rwa Instangram, FC Shkupi yahaye ikaze uyu myugariro, aho
bagize bati: "Ikaze muri FC Shkupi
Rwatubyaye Abdul".
Rwatubyaye
yerekeje muri Macedonia nyuma yo gusoza amasezerano yari afite muri Colorado
Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze ubumwe za Amerika,
ntiyongererwe andi masezerano.
Uyu
myugariro uzwiho gutera imiserebeko myiza yakiniye amakipe atandukanye mu
Rwanda kandi akomeye arimo APR FC na Rayon Sports.
TANGA IGITECYEREZO