RFL
Kigali

Rwatubyaye Abdul agiye kumara amezi 8 hanze y’ikibuga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/01/2022 16:18
0


Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul agiye kumara amezi umunani atagaragara mu kibuga nyuma y’imvune y’akagombambari yagize mu cyumweru gishize.



Ikipe ya FC Shkupi yatangaje ko myugariro wayo, Rwatubyaye Abdul yagize imvune ikanganye mu mukino batsinzwemo na Lech Poznan muri shampiyona ibitego 4-1, bikazatuma atagaragara mu kibuga mu gihe cy’amezi umunani.

Rwatubyaye yavunitse ku wa kabiri tariki ya 18 Mutarama, mu mukino ikipe ye yanyagiwemo ibitego 4-1.

Uyu myugariro uri mu beza u Rwanda rucungiyeho, yavunitse akagombambari bikazatuma amara amezi umunani atongeye gukina umupira w’amaguru.

Ikipe akinira ya FC Shkupi yamwifurije gukira vuba akagaruka mu kazi kuko bamukeneye.

Rwatubyaye amaze umwaka umwe muri FC Shkupi kuko tariki ya 24 Mutarama 2021, babinyujije ku rukuta rwabo rwa Instangram, FC Shkupi yahaye ikaze uyu myugariro, aho bagize bati:  "Ikaze muri FC Shkupi Rwatubyaye Abdul".

Rwatubyaye yerekeje muri Macedonia nyuma yo gusoza amasezerano yari afite muri Colorado Springs Switchbacks yo mu cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ntiyongererwe andi masezerano.

Uyu myugariro uzwiho gutera imiserebeko myiza yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda kandi akomeye arimo APR FC na Rayon Sports.

Rwatubyaye agiye kumara amezi umunani adakina kubera imvune





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND