Imbogo yahawe izina rya 'Seha' yasubijwe mu gasozi nyuma y’igihe kinini gishize iri kuvurwa aho yakuwemo ihembe ikanakomeretswa bikomeye na ba rushimusi bo muri Afurika y’Epfo.
Amashusho
ababaje yafashwe n'umwongereza Simon Nedham yerekanye amarira atemba mu maso ya
Seha nyuma y’abahigi bayiteye bakayangiza bagamije kuyica.
Amashusho
ari ku mbuga nkoranyambaga za 'Metro' yafashwe ejo hashize, yerekana Seha,
imbogo y’ibiro 4.500 itozwa gusubira mu buzima bwisanzuye nyuma y'imyaka isaga
itandatu iri kwitabwaho.
Iyi
mbogo yarashwe bikomeye mu 2016, abashinzwe kurinda ishyamba bakeka ko yapfuye
ariko abapolisi baza gusanga igitera akuka ubwo batemberaga muri iryo shyamba
mu byumweru bibiri byakurikiyeho, batanga impuruza bituma Seha itabarwa.
Johan
Marais, Veterineri washinze umuryango witwa ‘Saving the Survivors’ utabara
inyamaswa zaguye mu mpanuka, ni we witaye ku buzima bwa Seha kugeza ikize.
Mu
gihe cyo kuvurwa, Seha yimuriwe muri Marataba Game Reserve, aho yabazwe inshuro
30 ikaza gukira ibifashijwemo n’imiryango itatu yita ku nyamaswa
n’abaterankunga babarirwa mu magana.
Ibyamamare
birimo Ricky Gervais umwongereza ukina 'comedy' na Lorraine Kelly umunyamakuru
wa Televiziyo muri Scotland, bifashishije urubuga rwa Twitter kugira ngo
bamagane ba rushimusi bifashishije amafoto yagiye hanze mu mpera z'umwaka
ushize yerekanaga iyi mbogo iri kurira.
Ricky
yagize ati: 'Birababaje. Ndi hafi yo kurira, uwakoze ibi afite ubugome.''
Simon
Nedham wafashe iyi foto we yagize ati 'Igihe numvise ibijyanye no kurokora
'Seha' natanze igihe cyanjye cyo gufotora kugira ngo mfashe mu gukusanya
amafaranga y'ubuvuzi.
Ku Isi
hari imiryango myinshi irengera ibidukikije birimo n'inyamaswa, ariko abayigize
bagaragaza ko bagifite imbogamizi za ba rushimusi benshi bari muri Afurika na Amerika
y'Epfo, usanga batitaye ku buzima bw'inyamaswa ahubwo bagashishikazwa no
kuzangiza.
Seha yakuwemo ihembe na ba rushimusi bayangije ku buryo bukomeye
Nyuma y'imyaka isaga itandatu yitabwaho, Seha yasubijwe mu ishyamba
Yanditswe na NGABO Mihigo Frank
TANGA IGITECYEREZO