RFL
Kigali

Imbogo yafotowe irizwa na rushimusi wayikuyemo ihembe, yasubijwe mu ishyamba

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/01/2022 15:37
0


Imbogo yahawe izina rya 'Seha' yasubijwe mu gasozi nyuma y’igihe kinini gishize iri kuvurwa aho yakuwemo ihembe ikanakomeretswa bikomeye na ba rushimusi bo muri Afurika y’Epfo.



Amashusho ababaje yafashwe n'umwongereza Simon Nedham yerekanye amarira atemba mu maso ya Seha nyuma y’abahigi bayiteye bakayangiza bagamije kuyica.

Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga za 'Metro' yafashwe ejo hashize, yerekana Seha, imbogo y’ibiro 4.500 itozwa gusubira mu buzima bwisanzuye nyuma y'imyaka isaga itandatu iri kwitabwaho.

Iyi mbogo yarashwe bikomeye mu 2016, abashinzwe kurinda ishyamba bakeka ko yapfuye ariko abapolisi baza gusanga igitera akuka ubwo batemberaga muri iryo shyamba mu byumweru bibiri byakurikiyeho, batanga impuruza bituma Seha itabarwa.

Johan Marais, Veterineri washinze umuryango witwa ‘Saving the Survivors’ utabara inyamaswa zaguye mu mpanuka, ni we witaye ku buzima bwa Seha kugeza ikize.

Mu gihe cyo kuvurwa, Seha yimuriwe muri Marataba Game Reserve, aho yabazwe inshuro 30 ikaza gukira ibifashijwemo n’imiryango itatu yita ku nyamaswa n’abaterankunga babarirwa mu magana.

Ibyamamare birimo Ricky Gervais umwongereza ukina 'comedy' na Lorraine Kelly umunyamakuru wa Televiziyo muri Scotland, bifashishije urubuga rwa Twitter kugira ngo bamagane ba rushimusi bifashishije amafoto yagiye hanze mu mpera z'umwaka ushize yerekanaga iyi mbogo iri kurira.

Ricky yagize ati: 'Birababaje. Ndi hafi yo kurira, uwakoze ibi afite ubugome.''

Simon Nedham wafashe iyi foto we yagize ati 'Igihe numvise ibijyanye no kurokora 'Seha' natanze igihe cyanjye cyo gufotora kugira ngo mfashe mu gukusanya amafaranga y'ubuvuzi.

Ku Isi hari imiryango myinshi irengera ibidukikije birimo n'inyamaswa, ariko abayigize bagaragaza ko bagifite imbogamizi za ba rushimusi benshi bari muri Afurika na Amerika y'Epfo, usanga batitaye ku buzima bw'inyamaswa ahubwo bagashishikazwa no kuzangiza.


Seha yakuwemo ihembe na ba rushimusi bayangije ku buryo bukomeye



Nyuma y'imyaka isaga itandatu yitabwaho, Seha yasubijwe mu ishyamba

Yanditswe na NGABO Mihigo Frank






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND