RFL
Kigali

Nta nkuru, Etoile de L'Est yikuye i Kigali

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/01/2022 15:13
0


Etoile de L'Est yatsinze Gorilla FC ibitego 3 kuri 2 byose byatsinzwe na Samuel Nwosu.



Ku izuba ritari ryinshi, Etoile de L'Est yatsinze Gorilla FC inayisigira umwanya wa nyuma ku buryo bweruye.

Abakinnyi 11 Etoile de L'Est yabanjemo: 

Musoni Yves

Fabrce Twagizimana

Arafat Sibomana

Celestin Ndayishimiye

Eric Niyonzima

Pacifique Rurangwa

Alex Olulu

Abubakar Niyonkuru

Peter Agblevor

Samuel Nwosu

Jean Claude Harerimana

Wari umukino wihariwe na Etoile de L'Est mu gice cya mbere, yatsinzemo ibitego byose. Samuel Nwosu niwe winjije ibitego byose bya Etoile ku munota wa 21,38 na 43.

Abakinnyi 11 Gorilla FC yabanje mu kibuga:

Ndori Jean Claude 

Nshimiyimana Emmanuel 

Kayigamba Jean Paul 

Karema Eric 

Adeshora Adeyaga Jonson 

Byukusenge Jean Michael 

Manzi Willy 

Iradukunda Simeo 

Mercy Dusu Ikenna 

Muhamed Bobo Camara 

Nshimiyimana Tharcisse

Amakipe yagiye kuruhuka Etoile iri hejuru ndetse bigaragara ko ishobora gutsinda ibindi bitego. Mu gice cya kabiri, Gorilla FC yaje yahinduye umukino ndetse iri kurusha Etoile, yo yagarutse mu gice cya kabiri ifite umunaniro. 

Ku munota wa 56 Mercy Duru yafunguye amazamu ya Gorilla FC, ndetse, ku munota wa 74 Iradukunda Simeo atsinda igitego cya kabiri, Gorilla FC yagumye gushaka igitego cyo kunganya ntibyayihira umukino urangira Etoile de L'Est ikuye amanota atatu i Nyamirambo iyatahana i Ngoma.

Etoile de L'Est ubu iri ku mwanya wa 12 n'amanota 13






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND