RFL
Kigali

Dj Diallo agiye gucurangira i Dubai nyuma ya Kenya na Goma

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2022 15:11
0


Mutabazi Diallon uzwi nka Dj Diallo agiye gucurangira mu Mujyi wa Dubai nyuma yo gutaramira mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ndetse no mu gihugu cya Kenya.



Dj Diallo ni umwe mu ba Dj bamaze igihe bashyize imbere gucurangira mu bindi bihugu mu rwego rwo kugira ngo yiyegereze isoko Mpuzamahanga Uyu musore yatangiye kugaragaza impano ye kuva ubwo Covid-19 cyadukaga.

Diallo yagombaga gucuranga mu gitaramo cya Fally Ipupa gisubikwa ku munota wa nyuma. Cyari kubera i Goma no mu Mujyi wa Kinshasa.

Kuri ubu, uyu musore ari kwitegura kujya gucurangira mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Dubai ku munsi wahariwe abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’ tariki 14 Gashyantare 2022.

Iki gitaramo kizayoborwa na Sarah Barius. Cyizacuranguramo kandi Dj Fiacre ndetse na MC Black. Kizabera ahitwa Fortune Apearl Hotel, aho icyo kunywa ku bakobwa ari ubuntu.

Dj Diallo yabwiye INYARWANDA ko kuva yatangira gucuranga mu bitaramo byo mu mahanga yabikuyemo ubumenyi no kumenya gutandukana uburyo abantu baryoherwa n’umuziki.

Ati “Ni urugendo rwampaye ubumenyi kandi menya uko abantu bakunda umuziki mu buryo butandukanye, ku buryo binyorohera gutegura indirimbo ncuranga.”

Akomeza ati “Kuva mu 2018 kugeza uyu munsi ncuranga ahantu hatandukanye, nungutse ubumenyi nifashisha mu kazi ka buri munsi. Akazi ka Dj ni keza ariko gasaba kuba ubifitemo impano n’ishyaka kuko si akazi karoshye gukora.”

Uyu musore azwiho gucuranga indirimbo ziganje cyane mu mudiho wa Afromusic, Hip-hop, Rap, R&B, Soul, Reggae na Dancehall.

Diallo wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Family Tv, yacurangiye mu Mujyi wa Goma mu 2018 no muri Kenya mu 2021.

Ni umwe mu bahataniye ibihembo The Choice Awards ku nshuro ya mbere ndetse yegukanye igihembo cy’umu Dj mwiza. No ku nshuro ya kabiri y’ibi bihembo ari mu bahatana.

Diallo yacuranze mu tubari turimo Le Must Pub (2015), Rosty plus club (2016), Spring club (2016), Chillax Club (2016), Ozone club (2017), The Junction Lounge (2017), k-club (2017), Cocobean Club (2018), BougainVilla (2019) Voltage Club (2019) n’ahandi. Dj Diallo watangiye akazi ko kuvanga umuziki mu 2013 agiye gucuranga i Dubai    

Dj Diallo avuga ko gucurangira mu mahanga, byamuhaye kumenya no gutandukanya uburyo abantu bakunda umuziki Diallo usanzwe ukora kuri Isibo Tv avuga ko akazi ko kuvanga umuziki katoroshye kuko gasaba ubwitange







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND