RFL
Kigali

Ni njye urema imyenda nambara - Davis D yasohoye imyambaro yise 'SWAT Davis' nyuma ya 'Veruru' yadukanye muri 'Dede'-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/01/2022 15:36
0


Icyishaka David wamamaye mu muziki nka Davis D yasohoye imyambaro mishya yise 'SWAT Davis' ifite umwihariko ukomeye nyuma y'imyambaro yaserukanye mu gitaramo cya Omah Lay.



Davis D ni umuhanzi umaze kugira umwihariko mu bijyanye n'imyambaro ndetse n'umuziki we, abenshi bakabyita ko ari udusha bitewe n'uburyo aba yambaye bigahuzwa n'uko uyu muhanzi anyura abamureba n'abareba amashusho y'indirimbo ze.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Davis D witegura gushyira hanze indirimbo nshya yitwa 'Girl Friend' izasohoka kuwa 27/01/2022, yavuze ku mafoto amaze amasaha make asohoye asobanura uburyo ari we wagiye uzana imyambaro itandukanye irimo Veruru, ndetse n'indi mishya aheruka guserukana mu gitaramo cya Omah Lay.

Yatangaje uburyo ari we wazanye Veruru mu ndirimbo ye 'Dede' akabona abantu bari kuyikunda cyane ndetse n'indi myambaro itandukanye yagiye azana abantu bakayikunda, akaba ari byo byatumye abona bikwiye kugira ngo ajye arema ibishya abantu bambare.

Davis D mu myambaro ya SWAT Davis

Yagize ati: ''Impamvu ari njyewe ntabwo nkunze kwambara marike buri muntu wese usanga undi ayambaye, ntabwo nyine ndi umuntu ukunda kurebera ku by'abandi ahubwo njyewe ndema ibishya. Tuvuge nk'ubungubu ndikwambara imyenda imeze nk'iya Swagger mu gitaramo cya Omah Lay wabonye iyo nari nambaye ndetse n'ibyakibanjirije, njyewe rero ntabwo ndi umuntu ukunda gusa neza gusa ahubwo ni nanjye urema imyenda nambara''.

Davis D yavuze ko uburyo ari kwambara busigaye bukundwa na benshi

Davis D yabwiye InyaRwanda ko hari imyenda yazanye akabona abantu benshi barayikunze, ati'' Rero iyo maze kuyirema igafatwa n'abandi bantu benshi bakurikije iyo sitire imeze gutyo, uribuka muri Dede ni njye wazanye imyenda ya Veruru, haza Costume ya Veruru, nayo nyivaho buri mwenda wose nkoze ugira 'Generation' iwufata ikawugira nk'umwenda ugezweho bagomba kwambara.''

Davis D yakomeje avuga ko ashobora kurema ibishya agira ati: ''Nagira n'ikindi ntekereza nacyo nagishyira hanze nacyo kikagenda gutya, ni ukuvuga ntabwo nkiri kwambara imyenda gusa ahubwo nambara imyenda ikambarwa n'abandi bantu, nshobora kurema ikintu cyambarwa n'abandi bantu, rero kugeza ubu imyenda ndikwambara yitwa ''Swat Davis.''

Davis D avuga ko yagiye azana uburyo bwo kwambara butandukanye

Davis D yateguje indirimbo nshya yise Girl Friend izasohoka tariki 27 Mutarama 2021

Imyambaro itangaje uyu muhanzi yaserukanye mu gitaramo cya Omah Lay

Izi nkweto zatunguye abatari bake muri iki gitaramo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND