RFL
Kigali

Julia Fox yahakanye gukurikira ifaranga rya Kanye West

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/01/2022 15:05
0


Umunyamidelikazi Julia Fox uri mu munyenga w'urukundo na Kanye West nyuma y'iminsi bivugwa ko yaba yarakunze uyu muraperi kubera umutungo we, yabihakanye avuga ko amukunda by'ukuri atari amafaranga amukurikiyeho ndetse ko atari we muherwe wa mbere bakundanye.



Julia Fox uni munyamideli wabigize umwuga akaba n'umukinnyi wa filime wagiye amenyekana muri filime zirimo nka Uncut Gems, Screenshot, PVT Chat hamwe n'iyitwa No Sudden Move aherutse gukina. Uyu mugore w'ikimero utagisiba kuvugwa hirya no hino kuva yatangira gukundana n'umuherwe w'umuraperi Kanye West yongeye kugarukwaho cyane nyuma yaho yahakaniye ibimuvugwaho ko yaba yarakundiye Kanye West amafaranga.

Mu kiganiro Julia Fox yagiranye n'ikinyamakuru People Magazine yavuze byinshi ku rukundo rushya rwe na Kanye West Ye anagaruka ku byo abantu bamuvugaho ko yakurikiye amafaranga n'ubwamamare kuri uyu muraperi. Mu magambo ye Julia Fox yagize ati: ''Biratangaje ko ndikubona abantu benshi bari kunyitaho cyane bamvuga byinshi gusa njyewe sibyitaho. Abantu benshi bari kuvuga ko ndi murukundo na Kanye kubera amafaranga no kwamamara.''.

Julia Fox yakomeje agira ati: ''Si amafaranga nkurikiye kuri Kanye kuko njyewe nakundanye naba miliyoneri kuva naba mukuru si ubwa mbere rero naba nkundanye n'umukire. Sinumva impamvu abantu batumva ko ari urukundo ahubwo bakanyita ko ndi umukunzi wa mafaranga (Golddigger). Uyu munyamideli akaba yasoje agira ati: ''Nari mbizi ko umubano wanjye na Kanye West uzavugwaho byinshi ariko ikijyanye n'amafaranga sinari nkiteguye''.

Iki kinyamakuru kandi cyatangaje ko kuva Kanye West yakwerekana Julia Fox nk'umukunzi we mushya mu mpera za 2021, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bahise bavuga ko uyu munyamideli ntakindi gitumye akundana na Kanye West kitari umutungo we. Ibi byose nibyo Julia Fox ahakanye akanemeza ko atari inshuro ya mbere yaba akundanye n'umuherwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND