RFL
Kigali

Vanessa Mdee yashenguwe n'urupfu rwa musaza we wahoze ari umuyobozi mu biro bya Perezida

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:24/01/2022 11:09
0


Vanessa Mdee yagaragaje agahinda gakomeye nyuma yo kubura musaza we wahoze ari umuyobozi mu biro bya Perezida wa Tanzania.



Hashize iminsi 22 musaza wa Vanessa Mdee, Adam yitabye Imana. Uyu yahoze ari umuyobozi mu biro bya Perezida wa Tanzania  wacyuye igihe Jakaya Kikwete. Uyu musaza wa Vanessa Mdee yabonye izuba tariki 7 Mata 1979, yitaba Imana muri uku kwezi kwa Mutarama tariki 3.


Nyakwigendera yasize umuryango mugari

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, Vanessa Mdee yifashishije imbuga nkoranyambaga agaragaza ko yashenguwe n'urupfu rwa musaza we Adam. Uyu nyakwigendera niwe wari imfura mu muryango wabo.

N'agahinda kenshi Vanessa Mdee yagize ati: "Hashize iminsi 17 Happy abuze Adam. Hashize iminsi 17 LJ, Mali na Lamar babuze se. Hashize iminsi 17 mama abuze umuhungu w'imfura ye. Hashize iminsi 17 Sam, Mars, Helen, Michael, Noel nanjye tubuze musaza wacu. Hashize iminsi 17 Sakry abuze umugabo. Hashize iminsi 17 ABD abuze inshuti ye magara. Hashize iminsi 17 Perezida JM Kikwete abuze uwari umuyobozi mu biro bye. Hashize iminsi 17 Da Vai abuze ibuze icyizere cye".

Uyu muhanzikazi w'icyamamare muri Tanzania yakomeje agaragaza ko musaza we azakomeza kwibukirwa ku bikorwa bye byiza anagaragaza ko nyakwigendera wari imfura mu murynago wabo yabigishije kugira urukundo n'ibindi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND