Umuhanzi Trezzor uherutse gusohora amashusho y’indirimbo yamamaye yitwa ‘Les yeux revolver’, yagaragaje ko we n’umukunzi we bari kwitegura kwibaruka imfura yabo nyuma y’uko muri Gicurasi bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore.
Trezzor amaze iminsi ashyira ku mbuga
nkoranyambaga ze amafoto ari kumwe n’umugore we Mugabekazi Diane bagaragaza ko
biteguye imfura yabo.
Ku wa 1 Gicurasi 2021, ni bwo aba
bombi batangiye urugendo rushya rwo kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko.
Uyu muhanzi aherutse gusohora
amashusho y’indirimbo yasubiyemo yitwa ‘Les yeux revolver’, aho yayisubiyemo mu njyana ya zouk.
Iyi ndiirmbo yaririmbwe na Marc
Lavoine umuhanzi w’Umufaransa ahagana muri za muri 1985. Iri mu ndirimbo ziri mu rurimi rw'Igifaransa yakunzwe mu buryo bukomeye ku Isi.
Trezzor yabwiye INYARWANDA ko
yasubiyemo iki gihangano kubera ko ari indirimbo yakuze yumva kandi yasanze
yarakunzwe na benshi, ahitamo kuyikora mu mudiho ugezweho wa Zouk.
Yves Kana ni we wahurijemo hamwe
abahanzi n’abacuranzi muri ‘Band’ yise Trezzor. Ni we muyobozi w’iri tsinda
ryatangiye mu 2009.
Abantu benshi bagiye bitiranya
‘Trezzor’ n’andi matsinda, ariko siko biri. Trezzor ni umuntu umwe ufite
abacuranzi bamufasha, ndetse rimwe na rimwe ajya akorana indirimbo n’abandi
bahanzi.
Urugero rwumvikanisha neza ibi
n’itsinda ry’abanyamerika rikora injyana na Rock rizwi nka Marron 5.
Rigizwe n’umuhanga mu ijwi Adam Levin
ari nawe uzwi kurusha abandi, nyamara afatanya n’abandi bacuranzi barimo Jesse
Carmicahel, James Valentine, Matt Flynn ucuranga ingoma, PJ Morton ucuranga
Keyboard n’abandi.
Bivuze ko umuntu umwe ashobora kugira
igitekerezo cyo guhuriza hamwe abacuranzi, iyo ‘Band’ ikamwitirirwa ariko si
itsinda.
Iyi ndirimbo ‘Les yeux revolver’ yasubiyemo
yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Track Slayer n’aho
amashusho (Video) yakozwe na Berry film and the team.
Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo ‘Je t’aimerai’ nayo iri mu rurimi rw’Igifaransa.
Trezzor yagaragaje ko we n’umugore we
bitegura kwibaruka imfura yabo
Muri Gicurasi 2021, ni bwo Trezzor
yarushinze n’umukunzi we Mugabekazi Diane
Trezzor n’umugore we Mugabekazi Diane
yahimbiye indirimbo yise ‘Njye nawe’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LES YEUX REVOLVER’ TREZZOR YASUBIYEMO YA MARC LAVOINE
TANGA IGITECYEREZO