RFL
Kigali

Trezzor uherutse gusubiramo indirimbo ‘Les yeux revolver’ aritegura kwibaruka imfura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/01/2022 10:24
0


Umuhanzi Trezzor uherutse gusohora amashusho y’indirimbo yamamaye yitwa ‘Les yeux revolver’, yagaragaje ko we n’umukunzi we bari kwitegura kwibaruka imfura yabo nyuma y’uko muri Gicurasi bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore.



Trezzor amaze iminsi ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto ari kumwe n’umugore we Mugabekazi Diane bagaragaza ko biteguye imfura yabo.

Ku wa 1 Gicurasi 2021, ni bwo aba bombi batangiye urugendo rushya rwo kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko.

Uyu muhanzi aherutse gusohora amashusho y’indirimbo yasubiyemo yitwa ‘Les yeux revolver’, aho yayisubiyemo mu njyana ya zouk.

Iyi ndiirmbo yaririmbwe na Marc Lavoine umuhanzi w’Umufaransa ahagana muri za muri 1985. Iri mu ndirimbo ziri mu rurimi rw'Igifaransa yakunzwe mu buryo bukomeye ku Isi.

Trezzor yabwiye INYARWANDA ko yasubiyemo iki gihangano kubera ko ari indirimbo yakuze yumva kandi yasanze yarakunzwe na benshi, ahitamo kuyikora mu mudiho ugezweho wa Zouk.

Yves Kana ni we wahurijemo hamwe abahanzi n’abacuranzi muri ‘Band’ yise Trezzor. Ni we muyobozi w’iri tsinda ryatangiye mu 2009.

Abantu benshi bagiye bitiranya ‘Trezzor’ n’andi matsinda, ariko siko biri. Trezzor ni umuntu umwe ufite abacuranzi bamufasha, ndetse rimwe na rimwe ajya akorana indirimbo n’abandi bahanzi.

Urugero rwumvikanisha neza ibi n’itsinda ry’abanyamerika rikora injyana na Rock rizwi nka Marron 5.

Rigizwe n’umuhanga mu ijwi Adam Levin ari nawe uzwi kurusha abandi, nyamara afatanya n’abandi bacuranzi barimo Jesse Carmicahel, James Valentine, Matt Flynn ucuranga ingoma, PJ Morton ucuranga Keyboard n’abandi.

Bivuze ko umuntu umwe ashobora kugira igitekerezo cyo guhuriza hamwe abacuranzi, iyo ‘Band’ ikamwitirirwa ariko si itsinda.

Iyi ndirimbo ‘Les yeux revolver’ yasubiyemo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Track Slayer n’aho amashusho (Video) yakozwe na Berry film and the team.

Uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo ‘Je t’aimerai’ nayo iri mu rurimi rw’Igifaransa. 

Trezzor yagaragaje ko we n’umugore we bitegura kwibaruka imfura yabo

Muri Gicurasi 2021, ni bwo Trezzor yarushinze n’umukunzi we Mugabekazi Diane

Trezzor n’umugore we Mugabekazi Diane yahimbiye indirimbo yise ‘Njye nawe’

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘LES YEUX REVOLVER’ TREZZOR YASUBIYEMO YA MARC LAVOINE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND