RFL
Kigali

AFCON 2021: Nigeria yatinywaga na benshi yasezerewe itarenze umutaru

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/01/2022 8:03
0


Nigeria yatsinzwe na Tunisia igitego kimwe ku busa, ihita isezererwa itageze muri 1/4.



Kuri iki cyumweru ni bwo imikino y'igikombe cya Afurika yakomezaga hakinwa imikino ya 1/8. Ikipe y'igihugu ya Nigeria yari yazamutse mu matsinda idatsinzwe umukino yewe itananganyije, dore ko ari na yo kipe yari ibikoze.

Kuri iki cyumweru yamanukaga mu kibuga ihanganye na Tunisia imwe mu makipe y'abarabu asigaye muri aya marushanwa. Igice cya mbere cy'umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, gusa Tunisia irusha Nigeria yanakoraga amakosa menshi mu kibuga.


Igice cya kabiri kigitangira Youssef Msakni yatsindiye Tunisia igitego ku mupira yari ahawe na Mohamed Drager. Ku munota wa 66 Alex Iwobi yabonye ikarita itukura bituma Nigeria isoza umukino ituzuye, ndetse inasezererwa mu irushanwa itarenze umutaru.

Undi mukino wari wabanje wa 1/8, Brukina Faso yasezereye Gabon kuri penariti 7 kuri 6 nyuma yaho amakipe yombi yari yanganyije igitego kimwe muri kimwe.

Tunisia izahura na Brukina Faso muri 1/4






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND