RFL
Kigali

Rev. Pastor Nzabonimpa Canisius wo mu itorero rya ADEPR yitabye Imana

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:23/01/2022 14:09
0


Rev. Pastor Nzabonimpa Canisius wari umuvugabutumwa ukomeye mu Itorero rya ADEPR yitabye Imana, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 23 Mutarama 2022.



Uyu musaza wari waragiye mu zabukuru, yakoze ivugabutumwa rikomeye harimo inyigisho yagiye ashyira kuri DVD, ibitaramo yagiye ategura mu myaka itandukanye, ibyo yagiye yitabira yatumiwemo ndetse yanagenze amahanga mu kubwiriza ijambo ry’Imana.

Bimwe mu bihugu yagiyemo harimo ibyo yagiyemo mu mwaka wa 2018 aho yamaze amezi agera muri abiri, harimo Norvège, u Bufaransa n’u Bubiligi.

Zimwe mu nyigisho ze nk’uko tuzisanga ku mashene  anyuranye y’ivugabutumwa ku rubuga rwa youtube, harimo “Ugucungurwa kw’abari mu isi”, “Iyi si ntigushuke izashira”, “Umugenzi” n’izindi.

Rev. Past Nzabonimpa Canisius yabaye Umuyobozi mu ma Paruwasi atandukanye yo mu itorero rya ADEPR mu karere ka Rusizi harimo Gihundwe, Bigutu, Rwahi, Ntura n’ahandi. 

Ntiharamenyekana icyamwishe uretse kuba yaguye i Rubavu aho yari yagiye mu ivugabutumwa.

Source: Igihe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND