RFL
Kigali

Yavuzweho kwambika impeta Shaddyboo! Pogba wafashe amashusho y’umukarani Hagenimana yahishuye byinshi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/01/2022 10:30
0


Muberuka Rachid uzwi nka Pogba umaze iminsi agaruka mu bitangazamakuru kubera amashusho yafashe umukarani Hagenimana, yashishuye byinshi birimo uko byagenze ngo havugwe ko yambitse impeta Shaddyboo, ukuntu yishyuwe na Bad Rama akayabo k’amafaranga n’indirimbo yagiye agaragaramo mu mashusho yazo zirimo na “Ma Vie” yafatiwe mu rugo iwabo.



Kuri ubu inkuru iri gucicikana mu bitangazamakuru no ku mbuga zitandukanye, ni iy’umukarani wagaragaye ashishikariye umurimo mu mashusho mato yafashwe na Pogba abayabonye bakifuza kumenya amakuru ye, abandi bagatangira kumufasha mu buryo bunyuranye.

Mu kiganiro kihariye INYARWANDA yagiranye na Pogba wafashe aya mashusho, yatangaje byinshi ku byagiye bivugwa kuri we, kuba akomeza kugenda agaragara mu mashusho y’indirimbo nyinshi zirimo nka “Log Out” ya Marina, “Ma Vie” na “Supestar” ya Social Mula, n’izindi.

Pogba yahereye ku byavuzwe ko yaba yarambitse impeta Shaddyboo agira ati: “Ntabwo nigeze nambika impeta Shaddyboo, nabikoze turi kwikinira inshuti zanjye zibishyira hanze, bitangira gucicikana gutyo ariko sibyo kuko Shaddy ni inshuti yanjye bisanzwe.”

Akomeza avuga ku ndirimbo “Log Out” agaragara mu mashusho yayo, n’uko yayigiyemo abanje kunaniza inshuti ye Bad Rama ngo imwishyure menshi bikarangira iyamuhaye akayijyamo gutyo;  ati: “Indirimbo ya  Marina iriya ‘Log Out’ yarambonye avuga ko nta wundi muntu ushobora kujya mu mashusho yayo uretse njye.”
Yongeraho ati: “Marina aba abibwiye Bad Rama kuko yari aziko ari inshuti yanjye, Bad Rama abimbwiye muca amafaranga menshi nziko atari bunayampe mbona arayampaye mbura uko muhakanira. Urumva nari ndimo ndabananiza, ayampaye mba ngiyemo.”

Agaruka kandi ku ndirimbo za Social Mula agaragaramo harimo n’iyafatiwe mu rugo iwabo ati: “‘Ma Vie’ yo Social Mula yayikoreye mu rugo iwacu ahita nanjye ansaba ko najyamo, ‘Superstar’ yo yarambeshye ngo ninze tuganire ngiye nsanga bari muri shoot , arabwira ati mbabarira ujyemo abantu bose bankoshonnye, mba ngiyemo gutyo.”

Muberuka Rachid cyangwa se Pogba si izo ndirimbo n’amakuru yagiye amuvugwaho byonyine kuko hari n’izindi  ndirimbo nyinshi agaragara mu mashusho yazo zirimo “Oya” ya Buravan, kandi yananyuze mu makipe y’umupira w’amaguru arimo Police FC na Musanze.

Muberuka Rachid uzwi nka Pogba ni we wafashe amashusho ya Hagenimana Samuel

Shaddyboo wavuzweho kwambikwa impeta na Pogba

Bad Rama, inshuti ya Pogba yanamwishyuye akayabo ngo ajye mu mashusho y'indirimbo “Log out” ya Marina ubarizwa muri Label ye ya The Mane

Ibyo kwambika impeta Shaddyboo, Pogba yavuze ko byari imikino nk'inshuti bisanzwe

KANDA HANO UREBE LOG OUT YA MARINA

KANDA HANO UREBE MA VIE YA SOCIAL MULA

KANDA HANO UREBE SUPERSTAR YA SOCIAL MULA

KANDA HANO UREBE OYA YA YVAN BURAVAN

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND