Muberuka Rachid uzwi nka Pogba umaze iminsi agaruka mu bitangazamakuru kubera amashusho yafashe umukarani Hagenimana, yashishuye byinshi birimo uko byagenze ngo havugwe ko yambitse impeta Shaddyboo, ukuntu yishyuwe na Bad Rama akayabo k’amafaranga n’indirimbo yagiye agaragaramo mu mashusho yazo zirimo na “Ma Vie” yafatiwe mu rugo iwabo.
Kuri ubu inkuru iri gucicikana mu bitangazamakuru no ku
mbuga zitandukanye, ni iy’umukarani wagaragaye ashishikariye umurimo mu mashusho
mato yafashwe na Pogba abayabonye bakifuza kumenya amakuru ye, abandi
bagatangira kumufasha mu buryo bunyuranye.
Mu kiganiro kihariye INYARWANDA yagiranye na Pogba wafashe
aya mashusho, yatangaje byinshi ku byagiye bivugwa kuri we, kuba akomeza kugenda
agaragara mu mashusho y’indirimbo nyinshi zirimo nka “Log Out” ya Marina, “Ma Vie” na “Supestar” ya Social Mula, n’izindi.
Pogba yahereye ku byavuzwe ko yaba yarambitse impeta
Shaddyboo agira ati: “Ntabwo nigeze nambika impeta Shaddyboo, nabikoze turi
kwikinira inshuti zanjye zibishyira hanze, bitangira gucicikana gutyo ariko
sibyo kuko Shaddy ni inshuti yanjye bisanzwe.”
Akomeza avuga ku ndirimbo “Log Out” agaragara mu mashusho yayo, n’uko yayigiyemo abanje kunaniza inshuti ye Bad Rama ngo imwishyure menshi
bikarangira iyamuhaye akayijyamo gutyo; ati: “Indirimbo ya Marina iriya ‘Log Out’ yarambonye avuga ko
nta wundi muntu ushobora kujya mu mashusho yayo uretse njye.”
Yongeraho ati: “Marina aba abibwiye Bad Rama kuko yari aziko ari inshuti yanjye,
Bad Rama abimbwiye muca amafaranga menshi nziko atari bunayampe mbona arayampaye mbura uko muhakanira. Urumva nari ndimo ndabananiza, ayampaye mba ngiyemo.”
Agaruka kandi ku ndirimbo za Social Mula agaragaramo harimo
n’iyafatiwe mu rugo iwabo ati: “‘Ma Vie’ yo Social Mula yayikoreye mu rugo iwacu ahita
nanjye ansaba ko najyamo, ‘Superstar’ yo yarambeshye ngo ninze tuganire ngiye
nsanga bari muri shoot , arabwira ati mbabarira ujyemo abantu bose bankoshonnye, mba ngiyemo gutyo.”
Muberuka Rachid cyangwa se Pogba si izo ndirimbo n’amakuru
yagiye amuvugwaho byonyine kuko hari n’izindi ndirimbo nyinshi agaragara mu mashusho yazo
zirimo “Oya” ya Buravan, kandi yananyuze mu makipe y’umupira w’amaguru arimo
Police FC na Musanze.
Muberuka Rachid uzwi nka Pogba ni we wafashe amashusho ya Hagenimana Samuel
Shaddyboo wavuzweho kwambikwa impeta na Pogba
Bad Rama, inshuti ya Pogba yanamwishyuye akayabo ngo ajye mu mashusho y'indirimbo “Log out” ya Marina ubarizwa muri Label ye ya The Mane
Ibyo kwambika impeta Shaddyboo, Pogba yavuze ko byari imikino nk'inshuti bisanzwe
TANGA IGITECYEREZO