RFL
Kigali

Impamvu 4 zitangwa n’abaganga zituma umugore abaho atakigira ubushake bw'imibonano

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/01/2022 10:14
0


Niba umugore agize ikibazo cyo kumva ko atagifite ubushake buhagije bwo gutera akabariro, ntibigomba gushakirwa mu gukekanaho gucana inyuma hagati y’abashakanye . Hari n’izindi mpamvu zitangwa n’abaganga zatera iki kibazo.



Iki ni ikibazo gikunda kuboneka mu ngo zimwe na zimwe. Umugabo agashaka umugore we bishimanye ,ndetse n’akabariro gaterwa neza ariko nyuma bikazza guhinduka. Umugore ufite ikibazo cyo kumva atakigira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, ashobora kubiterwa n’impamvu zitandukanye. Bishobora guterwa n’uko ameranye n’umufasha we ,ibibazo yagize bishobora gutuma ahurwa n’iki gikorwa cy’abashakanye.

Ariko hari n’impamvu 4 zitangwa n’abaganga zishobora gutera iki kibazo.

Izi mpamvu enye nk’uko tubikesha urubuga rwa health.com ni izi zikurikira:

1.Kudatembera neza kw’amaraso

Diyabeti cyangwa izindi ndwara zituma amaraso adatembera neza nka mbere ni imwe mu mpamvu ishobora gutera umugore kumva atagifite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye. Iyo amaraso adatembera uko bikwiye mu mubiri, bituma, habaho n’ikibazo cy’uko amaraso adatembera neza no mu gitsina cye kandi biba ari ingenzi.

2.Ibibazo by’imisemburo

Igihe umugore ageze mu gihe cyo gucura (atakibyara) ashobora kugira ikibazo cy’imisemburo imwongerera ubushake bwo kumva yifuje kuryamana n’umugabo. Kuri iyi mpamvu hiyongeraho:Igihe umugore yonsa,igihe yafashe uburyo bwo kuboneza urubyaro. Ibi bihe byose bimugabanyiriza iyo misemburo .

3.Ingaruka z’imiti imwe n’imwe

Hari imiti umugore afata ikaba yamugiraho ingaruka zo guhurwa gukora imibonano mpuzabitsina. Imwe muriyo ni antidepressants .

4.Kwiheba no gusinzira igihe gito

Izi nazo ni impamvu zitangwa n’abaganga zishobora gutuma umugore agenda abura ubushake bwo gutera akabariro n’uwo bashakanye bikaba byagera n’aho yumva abihuzwe burundu.

Inama ugirwa igihe ufite iki kibazo:

Niba ufite ikibazo cyo kugira ubushake buke bwo gukora igikorwa cy’abashakanye, gana muganga. Nubwo atahita abona ikibazo ako kanya,ashobora kugupima akaba yareba impamvu ibitera.

Hari imiti itangwa kwa muganga ivura izi mpamvu zavuzwe haruguru ariko byose biterwa n’aho muganga yabonye haturuka iki kibazo. Niba hari na mugenzi wawe uzi ufite iki kibazo,kwihatamo ubushake no guhora ahanganye n’umugabo we sibyo bizakemura ikibazo, ahubwo asabwe kwihutira kwa muganga bakamusuzuma bakareba impamvu ibitera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND