RFL
Kigali

Abanyabugeni bize ku Nyundo bifashishijwe mu kurimbisha agace ka Biryogo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/01/2022 17:18
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, Umujyi wa Kigali watangaje ko watangiye kuririmbisha agace kazwi nka Biryogo hakoreshejwe ubugeni bunyuranye.



Umujyi wa Kigali uvuga ko watangije iki gikorwa ishingiye ku byifuzo by’abaturage, hagamijwe kwifashisha ubugeni mu guhindura ‘Biryogo Car Free Zone’ ahantu rusange h’ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu.

Uvuga ko ‘ubugeni bukorewe mu mihanda buha umujyi kurushaho kugaragara neza no kugendwa.’ Aharimo kurimbishwa ni mu mihanda itatu (KN 115 St, KN 113 St & KN 126 St) ‘ibujijwe kunyuramo imodoka na moto’.

Muri aka gace ‘hamenyerewe resitora zicuruza icyayi cya Thé vert cyatumye ibice bimwe by’imihanda ihagize yifashishwa mu kurushaho guha serivisi abakiriya bubahiriza intera’ mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by’abaturage ‘urubyiruko rwize mu ishuri ry’Ubugeni n’Ubuhanzi rya Nyundo rwahakoreye igishushanyo cy’ubugeni, cyahujwe n'imiterere ya Biryogo,’ 

Ubugeni ni ubuhanga bwo guhanga ibishushanyo bibaje mu biti cyangwa mu mabuye, gushushanya ku bibaho: 'tableaux', guhanga amashusho mu ibumba, kwandika ku myenda n’ibitambaro.

Ibihangano by’ubugeni byibutsa amateka anyuranye y’igihugu runaka abumbatiye imigenzo gakondo, byerekana kandi n’iterambere ry’ubumenyi bwa gakondo.

Inyandiko iri kuri internet y’Inteko y’Umuco ivuga ko mu Rwanda abahanga mu bugeni bahozeho na mbere y’umwaduko w’abazungu.

Ibyo ngo bigaragarira ku mabara yashyirwaga ku bikoresho bitandukanye: ku ngabo, ku myambi, ku bibindi, ku bicuma, n’ibindi, aho bivugwa ko umwami Ruganzu II Ndori na we yari umunyabugeni.

Ibi babishingira kuri bimwe mu bimenyetso ndangamateka byagiye bimwitirirwa nko “Ku Kirenge cya Ruganzu” mu Karere ka Rulindo, “Ku Majanja y’imbwa za Ruganzu” hafi y’isoko ya Mpenge mu Karere ka Musanze, “Ikibuguzo cya Ruganzu Ndori” giherereye ku musozi uriho itongo rya Nyagakecuru mu Bisi bya Huye, mu Ntara y’Amajyepfo n’ibindi.

Bivugwa kandi ko Ruganzu yigiye ubugeni i Karagwe muri Tanzaniya aho yari yarabundiye.

Mu rwego rwo gufasha abanyabugeni kurushaho kunoza imikorere yabo, Leta y’u Rwanda yabafashije gushyiraho Urugaga rubahuza (Plastic Arts Federation) rugizwe n’abashushanya, ababaza amashusho mu biti no mu mabuye, ababumba, abashushanya bakoresheje irangi, ababoha n’abacuruza ibihangano by’ubugeni.

Umujyi wa Kigali uherutse kwegukana igihembo cya miliyari 1 Frw mu irushanwa Mpuzamahanga ryiswe ‘2021 Global Mayors Challenge’ ryitabiriwe n’imijyi 631.

Imijyi 15 harimo n’Umujyi wa Kigali n’iyo yatsindiye iki gihembo muri iri rushanwa ryahuje ibihugu 99 byo hirya no ku Isi.

Iri rushanwa ryari rigamije kugaragaza udushya imijyi yahanga mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid1-19. 

Umushinga Umujyi wa Kigali watanze uri mu cyiciro cyo kubungabunga ibidukikije aho ari ‘ugufata amazi mu duce tudafite imiturire myiza’

Imijyi 15 yatsindiye miliyari 1 Frw ni Umujyi wa Kigali, Amman muri Jordan; Bogotá, Colombia; Butuan, Philippines; Freetown, Sierra Leone; Hermosillo, Mexico; Istanbul, Turikiya; Kumasi, Ghana; Paterson, New Jersey, USA; Phoenix, Arizona, USA; Rochester, Minnesota, USA; Rotterdam, u Buholandi; Rourkela, u Buhinde; Vilnius, Lithuania; na Wellington muri New Zealand.

Umujyi wa Kigali watangiye kurimbisha agace kazwi nka Biryogo hakoreshejwe ubugeni 

Aharimo kurimbishwa ni ahacururizwa icyayi cya thé vert gikundwa na benshi batuye aka gace n’abandi

Umujyi wa Kigali uvuga ko ubugeni bukorewe mu mihanda buha umujyi kurushaho kugaragara neza no kugendwa

Umujyi wa Kigali wavuze ko abanyabugeni bize ku Nyundo hanze igishushanyo kijyanye n’imiterere ya Biryogo

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiturire n'ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard yifatanyije n'abanyabugeni gusiga amarangi bashushanya uko byateganyijwe 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND